“Tugiye gufata ibirwanisho tubohore igihugu cyacu” Frederic Bamvuginyumvira

887
kwibuka31

Ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi rikorera mu gihugu cy’Ububiligi baravuga ko iryo huriro rigiye guhaguruka rigafata ibirwanisho rigakuraho ingoma bavuga ko ari ‘igitugu’ ya CNDD-FDD bashinja kwiba amajwi.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize mu gihugu cy’Ububiligi habereye inama y’ihuriro ry’amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gitega, aya mashyaka avuga ko igihugu cyabo kiyobowe n’abanyagitugu barembeje Abarundi, ndetse ko icyo bagiye gukora ubu ngubu ari ugufata ibirwanisho bakabohoza igihugu bo bavuga ko kiboshywe n’ishyaka CNDD-FDD.

Ayo mashyaka uko ari atatu ariyo Cfor Arusha(La Coalition des Forces de l’Opposition Burundaise pour le Rétablissement de l’Accord d’Arusha) CN ingeri ya rugamba (Coalition pour la Renaissance de la Nation) yari ihagarariwe na Bwana Chauvinau Mugwengezo akaba ari nawe muvugizi w’iryo huriro, uyu akaba yarigeze kuyobora ishyaka ryitwa UPD Zigamibanga na Map Burundi (mouvement d’action patriotique) wari uhagarariwe n’umuvugizi wayo Bwana Liberat Ntibashirakandi aremeza ko agiye guhagurukira rimwe akarwanya ubutegetsi bwa CNDD FDD bashinja ubujura mu matora aherutse kuba muri icyo gihugu.

Bwana Frederic Bamvuginyumvira wigeze kuba visi Perezida mu gihugu cy’Uburundi akaba ari nawe uhagarariye rino huriro, yabwiye itangazamakuru ryo mu Bubiligi ko nta yindi nzira yo guhakana ibyavuye mu matora y’ubushize usibye umunwa w’imbunda, kandi ko we n’abandi Barundi batari bake biteguye kurwana urwo rugamba.

Ati: “Twabonye aho amatora yibwa ku mugaragaro, abantu bategekwa aho batora, abandi batswe amakarita y’itora, hari n’abo batoreye ku ngufu, ibyo byarabaye, ntidushobora kwihanganira ko ishyaka riri ku butegetsi ridutwaza igitugu, tugiye gufata intwaro tubohoze igihugu cyacu, nibashaka batwice ariko twahagurutse kugira turwanye ubutegetsi buhari twitwaje umuheto kandi birashoboka cyane“. 

Frederic Bamvuginyumvira

Uyu mugabo nubwo adasobanura neza uko iryo huriro ryabo ryitwa, n’indi mitwe izaba irigize, gusa we yemeza ko gufata ibirwanisho aricyo gisubizo cyonyine gikwiriye.

Abajijwe impamvu atashatse kunyura mu nzira z’ibiganiro, uyu mugabo yavuze ko iyo nzira yageragejwe inshuro zigera ku munani ariko biranga kuko CNDD-FDD kubwe itinya ibiganiro.

“Ibyo abo bavuga ni ukwikirigita, ntabyo bageraho”

Therence Ntahiraja arasanga aba bagabo bameze nk’abari kwikirigita bagaseka

Bwana Therence Ntahiraja uhagarariye u Burundi mu Bubiligi yabwiye itangazamakuru ko ibyo abo bavuga biteye isoni ndetse ko nta murundi n’umwe ukwiye kubatega amatwi kuko ibyo barimo bidatandukanye cyane n’ubusazi, akabigereranya no kwikirigita ugaseka, yongera anenga Leta y’Ububiligi yemeye ko abo bantu bakorera inama nk’izo mu gihugu cyabo, ati:”Ni ikintu giteye isoni kubona ibikorwa nk’ibyo bikorerwa ku butaka bw’igihugu nk’Ububiligi, igihugu kigendera ku mategeko

Twibutse ko mu matora y’abadepite aherutse kuba mu gihugu cy’Uburundi, ishyaka CNDD-FDD ryayatsinze ku bwiganze buri hejuru cyane kuko iryo shyaka ryagize amajwi ari hejuru ya 95%.

Comments are closed.