Tuniziya: Bwana Jamil yasheshe ikipe yayoboraga nyuma y’aho abakinnyi bayo 32 batorokeye i Burayi

4,866

Ikipe y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Tuniziya yasezeye mu marushanwa yose yarimo nyuma y’uko abakinyi bayo 32 bahunze igihugu bakigira gushakisha ubuzima ku mugabane w’Uburayi.

Umuyobozi w’iyi kipe Ghardimaou isanzwe ikina mu cyiciro cya kane cya shampiyona y’umupira w’amaguru ya Tuniziya ni we wemeje ko ikipe ayobora isenywe burundu. Bwana Jamil Meftahi yavuze ko bahagaritse ibikorwa byose by’ikipe n’imikino yose yagombaga gukina.

Uwo muyobozi yavuze ko babitewe nuko nta bakinyi basigaranye ko hafi ya bose, bamaze kwigira ku mugabane w’Uburayi. Yemeje ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize, abakinnyi 32 bayivuyemo berekeza I Burayi. Avuga ko hari abanyuze mu nyanja abandi banyura muri Serbiya.

Kugeza mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, Abanyatuniziya bari bemerewe kwinjira muri Serbiya badasabwe viza, byatumye benshi bakoresha ayo mahirwe kugera ku mugabane w’Uburayi.

Bwana Meftahi avuga ko abagiye bahunga benshi bagiye bava mu miryango n’imijyi ikennye nka Ghardimaou, uri hafi y’umupaka wa Tuniziya n’Alijeriya.

Comments are closed.