“Tuzabakorera nk’ibyo badukoreye” Ububiligi nyuma yo kwirikanwa mu Rwanda

2,658

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo kwirukana aba dipolomates b’Ababiligi rukabaha amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda, Ububuligi nabwo bwavuze ko buzakora nk’ibyo u Rwanda rwakoze.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Werurwe nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko ihaye amasaha 48 aba dipolomates b’igihugu cy’Ububiligi kuba bamaze guhambira ibyabo bagasubira iwabo.

Nyuma y’icyo cyemezo, ububiligi bwatangaje ko bubabajwe n’umwanzuro u Rwanda rwafashe, ariko ko nabo bari bukore nk’ibyo ku bahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi.

Bwana Maxime Prevot uhagarariye dipolomasi y’Ububiligi abinyujije kuri X yagize ati:”U Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano w’ububanyi n’u Bubiligi no gutangaza ko abadipolomate b’Ababiligi batagihawe ikaze

Uyu mugabo yakomeje avuga ko igihugu cye nacyo kizakora ibyo u Rwanda rwakoze, ati:”U Bubiligi buzafata ingamba nk’izo: guhamagaza chargé d’affaires w’u Rwanda a.i., gutangaza ko abadipolomate b’u Rwanda batagifite ikaze no guhagarika amasezerano y’ubufatanye bwa guverinoma”.

Ibintu bikomeje kuba bibi hagati y’u Rwanda n’Ububiligi, ibi bikaba bitewe n’uko igihugu cy’Ububiligi cyitwaye mu kibazo cy’u Rwanda na Congo, u Rwanda rushinja Ububiligi kuba arirwo rwenyegeza urwango hagati y’ibihugu bibiri, ndetse Ububiligi bukaba bukangurira ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi gufatira ibihano u Rwanda.

Comments are closed.