Twiteguye kurwana bibaye ngombwa- Perezida Kagame avuga kuri RDC 

1,002

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuye ko u Rwanda rwiteguye kuba rwahangana n’igitero cyaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ahandi hose, cyane ko amateka y’Abanyarwanda yabigishije kubaho ntacyo batinya. 

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na France 24 aho yasobanuye byinshi ku mubano udahagaze neza hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya RDC.

Perezida Kagame yagarutse ku byo Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo amaze igihe atangaza na Guverinoma ye mu ko azatera u Rwanda agakuraho Leta iriho n’ibindi byinshi. 

Yavuze ko u Rwanda rudashobora gufata ayo magambo nk’ayoroshye nubwo ku ruhande rumwe hari abashobora gutekereza ko nyiri ubwite yaba atazi ibyo arimo. 

Ati: “Ariko kuri twe, dushingiye ku byo twaciyemo n’amateka yacu, nta kintu na kimwe dufata nk’icyoroshye. Yaba ari ikibazo cy’uburasirazuba bwa Congo cyangwa ikindi cyavogera ubutaka bwacu icyo ari cyo cyose, twiteguye kurwana. Tubeshejweho no kuba twararwaniye ubuzima bwacu no kubaho kwacu. Nta wabishidikanyaho.”

Perezida Kagame yashimangiye kandi ko ashingiye ku mateka y’Abanyarwanda nta kintu na kimwe cyababaho kirenze ibyababayeho mu myaka 30 ishize, ati: “Nta kintu na kimwe dutinya.”

Asubiza ibyo Thisekedi aheruka kuvuga ko u Rwabda rurimo gutegura Jenoside muri Congo, Perezida Kagame yahamije ko ahubwo uyu Tshisekedi ari we ukomeje kubagarira ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu ayoboye igamije kwibasira Abatutsi b’Abanyekongo. 

Ati: “Mu by’ukuri ibirimo kuba mu Burasirazuba bwa Congo bikwiye kuba bisobanutse ku muntu uyobora kiriya gihugu. Bisa nk’aho agira ubwonko buhitamo ibyo bwibuka bijyanye n’izina ashaka guha ibirimo kubera hariya.”

Yakomeje agira ati: “Kubyirengagiza maze ugashaka kubyita ikindi kintu gikorerwa ahandi n’undi muntu, ntekereza ko hari ikintu waba ubura mu mutwe wawe.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC nk’uko adahwema kubigaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma zibayo. 

Yongeyeho ati: “Kubera iki tutareba ku muzi w’iki kibazo?” Aha yavugaga ku nkomoko y’umutekano muke ndetse n’icyabaye intandaro y’ivuka ry’inyeshyamba za M23 zashakaga kwigobotora akarengane kari karabaye karande ku gice kimwe cy’Abanyekongo. 

Parezida Kagame nanone kandi yavuze ku matora, anyomoza abavuga ko yaba ari ikinamico cyangwa ibizavamo byaba bizwi, ahubwo ko ari amatora akomeje guteguranwa ubushishozi. 

Nanone kandi yanagize ibyo avuga ku makuru y’impuha yakwirakwijwe n’ihuriro ry’ibitangazamakuru binyuranye ku Isi,  bigamije guharabika u Rwanda no gushinja abayobozi kwica abo batavuga rumwe mu gihugu no mu mahanga. 

Intego nyamukuru yagaragajwe na Guverinoma y’u Rwanda ni umugambi wagutse wo gushaka kubangamira imigendekere myiza y’amatora. 

Comments are closed.