“U Bubiligi bwari mu bikorwa byo gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano”: Mukuralinda

1,232

Nyuma y’aho u Rwanda rutangaje ko rwahagaritse gahunda y’ubutwererane n’Igihugu cy’u Bubiligi, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko u Rwanda rusanga imyitwarire y’Igihugu cy’u Bubiligi mbere na mbere ibangamiye ibyemezo byagiye bifatwa ku birebana n’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.

Mukuralinda yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko hari ibyemezo byafashwe n’amatangazo yakozwe n’Imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, uwa SADC ndetse na EAC, igerageza kureba uko iki kibazo cyakemuka biciye mu biganiro na Dipolomasi. 

Gusa ngo hari ibihugu birimo n’u Bubiligi aho kuza gushyigikira ibi byemezo, ahubwo byacaga inyuma bikajya kugambanira u Rwanda.

Yagize ati “Hari ibihugu aho kugira ngo bize gushyigikira ibyemezo biba byafashwe, ahubwo bijya gusaba ko u Rwanda rukomatanyirizwa ku mfashanyo ndetse n’imibanire rufitanye n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.”

Yavuze ko u Rwanda rwaje kumenya ko u Bubuligi bwari muri ibi bikorwa ariko rugenda rubyihanganira.

Comments are closed.