U Budage bwiteguye kugarura mu Rwanda uduhanga tw’abantu 904

6,361
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Inzu Ndangamurage y’u Budage bwatangaje ko bwiteguye kugarurira u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba uduhanga 1,135 nyuma y’imyaka irenga 100 tuba muri iyo nzu. 

Abahanga mu bya Siyansi n’amateka bakoze ubushakashatsi kuri utwo duhanga uko ari 1,135 mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka iherereye i Berlin, basanga harimo 904 dufite inkomoko mu Rwanda, 202 ni utw’abo muri Tanzania, na 22 tw’abo muri Kenya. 

Washington Post itangaza ko utundi turindwi two bivugwa ko bitashobotse ko kutumenyerwa inkomoko yatwo mu bukoloni bw’u Budage muri Afurika y’Iburasirazuba. 

Ibice byabaye u Bukoloni bw’u Budage  birimo u Burundi, u Rwanda, bimwe mu bice bya Tanzania n’agace gatoya ka Mozambique by’ubu. Hari n’igice cya Kenya y’ubu Abadage bakuyemo uduhanga tw’abantu bajya kudukoraho ubushakashatsi nubwo bwari ubukoloni bw’u Bwongereza. 

Hermann Parzinger, Perezida w’Umuryango Prussian Cultural Heritage Foundation ukurikirana Ingoro Ndangamurage zitandukanye z’i Berlin zirimo n’iyitwa ‘Museum of Prehistory and Early History’ irimo uduhanga tw’Abanyafurika, yagize ati: “Intego yumvikana kuri ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bisigazwa by’imibiri y’abantu yari iyo kugira ngo bisubizwe mu bihugu byakomotsemo.”

Yakomeje agira ati: “Twiteguye guhita tuyisubiza, ubu dutegereje ikimenyetso gituruka mu bihugu ikomokamo [ko biteguye kuyakira].”

Kwibuka30

Bivugwa ko uduhanga twinshi muri utwo, twagiye dukurwa mu marimbi, cyangwa ubuvumo bashyinguragamo. Hari utwagiye ducukurwa n’Abanyafurika ubwabo cyangwa tugakurwa aho turi n’Abadage nk’uko byatangajwe na Prussian Cultural Heritage Foundation.

Uduhanga twose twakozweho ubushakashatsi n’Abadage tubarirwa mu 7,700 tukaba twaragiye mu maboko y’ingoro ndangamurage tuvuye mu maboko y’Ibitaro byitwa ‘Berlin’s Charité’ mu mwaka wa 2011. 

Bitewe n’ingano y’aho twashyizwe ndetse n’uko twagiye dukurwa mu bice bitandukanye, byaragoranye ko twose dukorerwaho ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane inkomoko ya buri gahanga. 

Uduhanga twavuye ku butaka bwabaye ubukoloni bw’u Budage muri Afurika y’Iburasirazuba ni two twahereweho mu ntangiriro z’uyu mushinga ugamije gusubiza icyubahiro abo bakurambere bakoreweho ubushakashatsi batabihisemo. 

Mu rwego rwo gutanga amakuru yizewe ku nkomoko ya buri gahanga mu gihe nta nyandiko n’imwe yasigaye ibigaragaza, hakozwe umurimo ukomeye urimo no gusubira mu bihugu ndetse no gufatanya n’abashakashatsi bo mu Rwanda n’ahandi.

Mu myaka ya vuba ishize, Prussian Cultural Heritage Foundation yashyize imbaraga nyinshi mu gusubiza urwo duhanga mu bice bitandukanye twagiye dukurwamo,  kimwe n’ibihangano binyuranye byageze mu Budage byibwe n’Abakoloni mu bice bitandukanye.

Bimwe mu bihangano byamamaye bivugwa ko bibye harimo ibyitwa Benin Bronzes u Budage bwatangiye kugarurira Igihugu cya Nigeria guhera mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Berlin n’Abuja. 

Mu mwaka wa 2018, u Budage bwemeye kugarurira u Rwanda amafoto, amajwi y’indirimbo zafashwe, umurage w’umuco ndetse m’izindi nyandiko zigaragaza imjbereho y’Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni bw’u Budage bwatangiye mu 1884.

Leave A Reply

Your email address will not be published.