U Buhinde: Abaturage basabwe kwizihiza ‘Saint Valentin’ bahobera inka

4,038
Kwibuka30

Ikigo cya Leta y’u Buhinde gishinzwe imibereho myiza y’inyamaswa cyasabye abaturage b’iki gihugu ko ku wa 14 Gashyantare ubwo hazaba hizihizwa Umunsi w’abakunda uzwi nka ‘Saint Valentin’ , umwanya wabo bazawukoresha bahobera inka aho kujya mu bikorwa by’urukundo.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze cyavuze ko cyasabye abaturage kuzahobera inka kuri ‘Saint Valentin’ mu rwego rwo guha uburemere indangagaciro z’Aba-Hindu, cyane ko inka ifatwa nk’itungo ritagatifu mu bayoboke b’iri dini.

Kwibuka30

Rikomeza rigira riti “Guhobera inka bizabazanira amarangamutima meza, ubukire ndetse bibongerere n’ibyishimo.”

Idini ry’Aba-Hindu rifite abayoboke 80% muri miliyari 1,4 zituye u Buhinde. Mu myaka yashize bamwe mu bayoboke b’iri dini bagiye bagaragara mu bikorwa byo gusahura no gutwika amaduka acuruza impano zikunze kwifashishwa n’abakundana bizihiza Saint Valentin ndetse bakabasohora no muri restaurants igihe basohokanye.

Aba-Hindu bavuga ko batemera ‘Saint Valentin’ kuko ari umunsi ukurura ibikorwa by’ubusambanyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.