U Burundi burashinja U Rwanda gufata bugwate Abarundi baruhungiyemo

519

Leta y’u Burundi irashinja u Rwanda kuba rwarafashe bugwate Abarundi baruhungiyemo rukababuza gutaha iwabo mu Burundi.

Ubwo ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye UNHCR bwariho bushinja igihugu cy’Uburundi gucyura ku ngufu bamwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye muri Tanzaniya, ikintu uwo muryango uvuga ko kidakwiye kuko kiri mu bikorwa bibangamira uburenganzira bw’impunzi, madame Ambasaderi Elisa Nkerabirori, yavuze ko uwo muryango utari ukwiye kunenga igihugu cye ahubwo u Rwanda arirwo rukwiye kunengwa.

UNHCR yashimiye u Rwanda uburyo rufata neza impunzi zahungiye muri icyo gihugu, ikintu cyababaje cyane uhagarariye u Burundi muri LONI, ubwo yireguraga kuri ibyo birego bya UNHCR, uyu mudipolomate yagaragaje ko kuba hashimirwa u Rwanda bidakwiriye na gato kuko u Rwanda rwafashe bugwate Abarundi baruhungiyemo rukababuza gutaha iwabo, yagize ati:”U Rwanda rushimirwa kwakira neza impunzi, nyamara impunzi z’Abarundi zaragizwe imbohe, mu gihe Tanzania yo ishinjwa icyitwa gushyira igitutu ku mpunzi z’Abarundi no kuzihohotera kugira ngo zitahe ku ngufu.

Raporo ya HCR igaragaza ko kugeza tariki ya 31 Kanama, impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda zageze ku 51.406. Zirimo 635 zinjiye muri iki gihugu kuva muri Mutarama 2024 ubwo u Burundi bwafungaga imipaka.

UNCHR igaragaza kandi ko kuva mu 2020, impunzi z’Abarundi zirenga 30.000 zatashye ku bushake zirimo 95 zo muri Gashyantare 2024. Zacyuwe binyuze mu bufatanye bw’iri shami rya Loni, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi.

Comments are closed.