U BURUNDI NA SUDANI Y’EPFO IMBERE MU BIHUGU 10 BITUWE NA BENSHI BATAGIRA UMURIRO W’AMASHANYARAZI.

312

U BURUNDI NA SUDANI Y’EPFO BIZA MU BIHUGU 10 BIRI INYUMA Y’IBINDI MU KUGIRA ABATURAGE BAFITE UMURIRO W’AMASHANYARAZI.

Ese waba wibuka igihe ibikoresho by’ikoranabuhanga byazaga, bigasaba ubitunze kujya gushaka umuriro kugira ngo abikoreshe? Ibyinshi birimo Telefoni, radio na Ipod. Imwe mu mpamvu ziza i,mbere mu kudidinza iterambere ry’ibibhugu, harimo no kutagerwaho umuriro w’amashanyarazi, dodre ko byinshi mu bikorwa by’iterambere bikenera izi ngufu, ndetse ibihugu biteye imbere usanga baffite hafi ijana ku ijana ry’abaturage bafite amashanyarazi. Muri Africa niho hagaragara ibihugu byinshi bitaresa uyu muhigo n’ubwo ibyinshi ariyo ntego.

Ibihugu 10 biri inyuma y’ibindi mu kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi nk’uko urubuga world population review rubugaragaza, harimo:

  1. Sudani y’Epfo; Iki gihugu gifite byibuze abaturage bangana n’8.4% bonyine bagerwaho n’amashanyarazi, mu gihe 15% biganje mu migi, 1.7% aribo bonyine baboneka mu cyaro.
  2. U Burundi. Iki gihugu kibarirwa abaturage bangana n’10.3% mu kugerwaho n’izi ngufu, mu gihe 64% byabo baboneka mu bice by’imigi, naho 1.7% akaba aribo bonyine begaragara mu cyaro.
  3. Tchad; Imibare igaragaza ko 11.7 ariwo mubare w’abaturage babasha gucana bwije badakoresheje peterori, mu gihe haboneka 46.3% mu migi, naho 1.3 bakaba bagaragara mu byaro.
  4. Malawi: Kuri ubu habarurwa abageze kuri 14% bacana, 54%by’abo bakagaragara mu migi, naho 5.6% bakaboneka mu byaro.
  5. Repubulika ya Centrafrica; Iyi yo igaragaramo abangana na 15.7% bafite amashanyarazi, muribo 34.7 baba mu migi naho 1,6% baboneka mu byaro.
  6. Papua New Guinea; Aha hagaragara abangana na 19%, barimo 65.1% babarizwa mu migi na 14.2% mu byaro
  7. Burkinafaso; Muri iki gihugu, 19.5% niryo janisha ry’abafite umuriro, barimo 60.5% mu migi ndetse na 3.4% mu byaro
  8. Niger; Iki gihugu kibonekamo abagera kuri 19.5% mu gihe hagaragara abngana na 66.1% mu migi ndetse na 7.7% mu byaro by’aho.
  9. Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo; Iki gihugu kibonekaamo ababasha gucana bwije bangana na 21.5% ariko nanone 45.3% bagaragara mu migi, naho mu byaro haboneka gusa 1%.
  10. Sierra Leone; Iki gihugu nicyo kiza ku mwanya icumi, kikaba gifite abangana na 29.4% mu bafite amashanyarazi, 55.3% bakaba bibera mu migi, naho 5% bagaragara mu cyaro.

Mu ntego umuryango w’abibumbye washyizeho, iya karindwi ivuga ko umuntu wese ku isi agomba kuzaba aherwaho n’ingufu z’amashanyarazi ku kiguzi kidahenze, bihoraho kandi byizewe bitarenze muri 2030.

Comments are closed.