U Burusiya ntibucyakiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions league

8,405
2020 Champions League final: when and where | UEFA Champions League | UEFA .com

Nk’uko byamaze gutangazwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi UEFA, Umukino wa nyuma wa UEFA champions League wari kuzabera I Saint Petersbourgh mu Burusiya ntukihabereye.

Uyu ni umwanzuro wafashwe ukurikiye ikibazo u Burusiya bufitanye na Ukraine, uyu munsi akaba aribwo inama y’abayobozi muri UEFA igomba guterana ikiga neza ahantu uyu mukino ukuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w’i Burayi maze akagera ku mukino wa nyuma wakwimurirwa.

Zimwe mu mpamvu UEFA yatanze zatumye bakura uyu mukino mu gihugu cy’u Burusiya ngo ni uko bafite ibyo bahugiyemo bijyanye no kwigarurira Ukraine ko hashobora kuvuka ikibazo maze bahitamo kwimura uyu mukino. Gusa ntamugayo  kuko n’andi makipe yari afitanye imikino n’amwe yo mu burusiya yaba Basketball na Tennis ari kuvuga ko atazajya gukinira muri iki gihugu kubera impamvu zisa n’izo UEFA yatangaje.   

Comments are closed.