U Butaliyani:Rutahizamu Christiano Ronaldo yagarutse mu myitozo ya Juventus n’abagenzi be.

9,902

Christiano Ronaldo yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Juventus , aje gukorerwa ibizamini by’ubuzima kuri uyu wa kabiri nyuma y’ibyumweru icumi(10) byose adahari, maze yereka itangaza-makuru igikumwe.

Uyu mugabo ufite Ballon Dor eshanu(5) amaze ibyumweru bibiri mu kato mu rugo rwe mu mujyi wa Turin nyuma yo kumara iminsi avuye muri Portugal.

Ronaldo nti yari kumwe na bagenzi be kuva batsinda umukino wa Serie A batsindagamo Ac Milan 2-0 taliki ya 08-Gashyantare nyuma yo kwerecyeza mu kirwa cya Madeira muri Portugal.

Serie A yasubitswe umunsi ukurikiyeho igihe Leta y’Ubutalian yemeje gahunda ya Guma mu rugo [Lockdown] .

Iri rushanwa rifite icyizere cyo gusubukurwa taliki ya 13-Kamena nibaba bumvikanye kuko Leta yahagaritse ikijyanye n’imikino cyose n’insengero no kugeza taliki ya 14- Kamena.

Kuri uyu munsi inyuma y’ikibuga cy’imyitozo cya Juventus muri Turin , abanyamakuru, abafotozi na bafana bacye bari bahari igihe Ronaldo yahageraga mu modoka ye ya Jeep.

Ronaldo yari uwambere mu bakinnyi benshi ba Juventus bavuye mu Butalian mu gihe cya COVID-19 gusa ubu bose bagarutse mu myitozo.

Ronaldo asohotse, yamanuye ikirahure cy’imodoka ye , araseka , asecyera abanyamakuru nabandi maze abereka igikumwe.

Nka bakinnyi bose na Serie A , Ronaldo nawe yapimwe icyorezo cya COVID-19 anakorerwa ibizamini by’imbaraga.

Gusa magingo Aya ikipe ya Juventus ntabisubizo iratangaza.

Abakinnyi batatu(3) ba Juventus aribo Daniel Rugani , Blaise Matuidi na Paulo Dybala bose basanzwemo icyorezo cya COVID-19 [Test Positive] gusa bose bakize iyi ndwara.

Ronaldo yari mu bihe bye byiza mbere yicyi cyorezo aho yaramaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 22 ya Serie A.

Ronaldo basubitse shampiyona yageze ku mukino we w’igihumbi [1000th games] anatsinda umukino wa cumi numwe (11th) muri Serie A, hano yahise anganya na Gabriel Batistuta mu 1994 na Fabio Quagriella we byabaye umwaka ushize.

Uyu n’ umwaka we w’imikino wa kabiri muri Serie A, agiye gutwarana na Juventus igikombe cya kabiri cya shampiyona ya Serie A cyikurikiranya.

Iyi kipe [ Bianconeri] iyoboye urugonde rwa shampiyona irusha Lazio de Roma inota rimwe gusa.

Muri champions league, Juventus icyeneye kwishyura 1-0 yatsinzwe na Lyon mu mukino ubanza wa ¼.

Muri ½ cy’igikombe cy’igihugu , Juventus yanganyije na Ac Milan 1-1 mu mukino ubanza kuri penalty yatanzwe ihawe Juventus mu minota y’inyongera, Ronaldo akayinjiza neza yishyura.

Ronaldo yagaragaje buri kimwe yakoraga mu rugo ku mbuga nkoranya-mbaga ze muri iyi gahunda ya Guma Murugo (Lockdown).

nguwo Christiano mu myitozo ya Juventus.

Comments are closed.