U Rwanda na Bayern Muchen bemeranyije kuzamura impano z’abakiri bato

128
kwibuka31

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage agamije gushaka no kuzamara impano z’abakiri bato binyuze mu kwagura Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’iyi kipe riri i Kigali.

Amasezerano hagati y’impande zombi yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, yagaragaje ko intsinzi y’Ishuri rya FC Bayern riri i Kigali ari urugero rufatika rugaragaza icyo ubufatanye bwa siporo bushobora kugeraho.

Ati: “Intsinzi y’Ishuri rya FC Bayern riri i Kigali ni urugero rufatika rugaragaza icyo ubufatanye bwa siporo bushyizwe ku murongo bushobora kugeraho.

Ubu twinjiye mu cyiciro gishya, aho tugiye gushyira imbaraga mu guteza imbere siporo binyuze mu gushakisha impano, kongerera ubumenyi abatoza, no guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzakomeza gushyikigira gahunda Leta yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari na Siporo.

Ati: “Ubufatanye bukomeje na FC Bayern buzadufasha gukomeza gushingira iterambere ry’impano z’abakinnyi ku ntego rusange dufite yo gushyira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari na siporo.”

Umuyobozi Mukuru wa Bayern Muchen Jan-Christian Dreesen, yavuze ko bahisemo kwagura amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’ubucuruzi mu rwego guteza imbere z’impano z’abakiri kuko ari zo intego bafite muri Afurika. 

Ati: “Twahisemo guhindura ubufatanye bwari bushingiye ku bucuruzi tujya no muri gahunda yo guteza imbere impano, binyuze mu kwagura Ishuri rya FC Bayern riri i Kigali. Ibi byose bijyana neza n’intego yacu y’igihe kirekire yo guteza imbere impano z’abakinnyi ku mugabane wa Afurika.”

Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko u Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage kugeza 2028, aho imenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri Sitade yayo ya Allianz Arena yakira abantu 75.024.

Mu ntagiriro z’Ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, Abanyarwanda babiri Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Bayern Munchen izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Comments are closed.