U Rwanda na Pakistan byinjiye mu mikoranire ijyanye n’amahugurwa mu bya Dipolomasi

1,255
kwibuka31

U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bijyanye na Dipolomasi.

Ni amasezerano yasinyiwe mu Mujyi wa Islamabad, kuri uyu wa Mbere hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Mohammad Ishaq Dar.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwagura imikoranire na Pakistan.

Ati “Dukeneye gukorana ubushabitsi na Pakistan no kureshya ishoramari ry’abo muri iki gihugu mu Rwanda, rurimo amahirwe atagira ingano.’’

U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye imikoranire mu by’ubucuruzi aho ibyo igihugu cyoherezayo bingana na miliyoni $26.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bwubahane ndetse n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Mu 2023, Sena y’u Rwanda n’iya Pakistan zasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bya dipolomasi hagati y’inteko z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Pakistan binafitanye imikoranire n’ubuhahirane, ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Pakistan ni igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 240, ndetse gifatwa nk’isoko rinini ku Rwanda kuko nk’icyayi cyarwo gishobora kuhagurishwa kuko abatuye Pakistan bakunda icyayi ndetse bashobora kukinywa gatanu ku munsi.

(Src:RBA)

Comments are closed.