U Rwanda na Pologne bigiye gushinga ishuri rya Dipolomasi

6,522
Kwibuka30

U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guhugura abakora mu nzego za dipolomasi, aho biteganywa ko hagiye gushingwa Ikigo gitanga ayo mahugurwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Polonye Zbigniew Rau, kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri Dr. Biruta witabiriye Inama y’Abambasaderi iteraniye i Warsaw ikazasoza ku wa 23 Kamena, yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Polonye ku mubano w’ibihugu byombi, byibanze ku butwererane mu rwego rw’ubukungu.

Biteganyijwe ko Ishuri ryigisha ibya Dipolomasi rizashyigikira gahunda yo guhererekanya ubumenyi n’amahugurwa ndetse n’imbaraga Leta y’u Rwanda zo gushinga ikigo gitanga ayo mahugurwa.

Ayo masezerano aje akurikira andi yo ku wa 5 Ukuboza 2022 u Rwanda na Polonye byashyizeho umukono arebana n’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare. 

Kwibuka30

Icyo gihe kandi u Rwanda na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi,  ndetse n’ubufatanye bw’ibigo by’ishoramari.

Mu 2021 na bwo impamde zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ndetse n’arebana n’umutekano mu by’ikoranabuhanga. 

Umubano w’u Rwanda na Pologne ni uw’igihe kirekire kuko watangijwe ku mugaragaro taliki ya 10 Nyakanga 1962.

Kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 2017, Ambasaderi wa Polonye muri Kenya ni we wabaga anahagarariye inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

Hanyuma kuva mu 2018 kugeza mu mwaka ushize, Ambasaderi w’icyo gihugu muri Tanzania ni we wahawe no guhagararira inyungu za Polonye mu Rwanda.

Taliki ya 1 Ukuboza ni bwo hafunguwe Ambasade ya mbere ya Polonye mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali, ariko ikaba yarabanje gukora ibikorwa bimwe na bimwe mu gihe ibindi bibarizwa muri Ambasade y’i Dar es Salaam. 

Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwafunguye ambasade ya mbere i Warsaw muri Polonye, aho Prof. Anastase Shyaka ari we wabaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu kugeza n’uyu munsi. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.