U Rwanda rugiye kubaka ububiko bugari bwa gaz n’uruganda rwayo

5,441

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aratangaza ko u Rwanda rufite umushinga wo kubaka ububiko bugari bwa gaz ndetse n’uruganda rwayo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko gaz ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’ibicanwa ndetse n’amashyamba yangizwa hashakwa ibyo bicanwa.

Yagaragaje ko mu gihe u Rwanda ruzaba rumaze kwihaza kuri gaz umubare w’abakoresha gaz uziyongera mu buryo bugaragara bityo bikagabanya n’umubare w’abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti n’amashyamba.

Minisiteri y’Ibidukikije iherutse kugaragaza ko nibura hakenewe asaga miliyari y’amadorali kugira ngo guverinoma igere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara rikava ku kigero cya 85% ryariho mu 2019 rikagera byibura kuri 42% muri 2030.

Comments are closed.