U Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Amerika


U Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko ibihugu byombi bisinye amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena, nk’uko byemejwe n’impande zombi.
Inkuru dukesha Igihe.com nayo ikesha Reuters ivuga ko Amerika yamaze gushyikiriza u Rwanda urutonde rw’abimukira 10 bashobora kuzanwa mu Rwanda, muri gahunda y’icyo gihugu yo gukumira abimukira bacyinjiramo badafite ibyangombwa.
Binyuze mu biganiro by’impande zombi, u Rwanda rushobora kuzongera umubare w’abimukira rwakira, bakarenga 250. Aba bimukira ntabwo bazaguma mu Rwanda mu gihe batabyifuza, ahubwo bashobora no kwerekeza mu bindi bihugu.
Ku rundi ruhande, nta mwimukira u Rwanda ruzakira afite igihano agomba kurangiza muri Amerika, kuko ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yemerera imfungwa zakatiwe mu gihugu kimwe, kurangiriza igihano mu kindi gihugu.
Abazakirwa ni abarangije ibihano byabo, abadafite ibyaha bakurikiranyweho ndetse n’abatarakoze ibyaha byo guhohotera abana.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda ruzi ubuzima bugoye bwo kubaho mu buhunzi, ari na yo mpamvu rufata iya mbere mu gushaka umuti kuri icyo kibazo cyugarije Isi muri rusange.
Ati “U Rwanda rwemeranyije na Amerika kwakira abimukira bagera kuri 250, kubera ko hafi ya buri muryango w’Abanyarwanda wanyuze mu bibazo byo guhunga, kandi indangagaciro za sosiyete y’u Rwanda zikaba zishingiye ku kwakira abantu no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.”
Yongeyeho ko u Rwanda ruzajya rubanza kwemera kuri buri mwimukira, ati “U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwemeza buri mwimukira wasabiwe kuzanwa mu Rwanda. Abemejwe bazajya bahabwa amahugurwa y’umurimo, serivisi z’ubuzima ndetse n’aho kuba kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, bagire amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere rw’igihugu kiri mu bifite ubukungu bwihuta ku Isi.”
Amerika kandi izagenera inkunga u Rwanda, nubwo ibijyanye n’ingano yayo cyangwa indi miterere yayo bitagarutsweho.
Iki gihugu kimaze iminsi mu nkundura yo guhangana n’umubare munini w’abimukira bagituyemo badafite ibyangombwa, inkundura yakajije umurego ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump wavuze ko kugabanya abimukira binjira muri Amerika badafite ibyangombwa ari imwe mu ntego za Leta ayoboye.
Comments are closed.