U Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi zituruka muri Libiya kugeza muri 2023.

6,874
Rwanda: Ikiciro cya gatatu cy'impunzi zivuye muri Libya zahageze - BBC News  Gahuza

Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) byabyongereye amasezerano yo kwakira impunzi n’abandi bantu basaba ubuhunzi baturutse muri Libya. 

Biteganyijwe ko ayo masezerano yongerewe kugeza mu kwezi k’Uuboza 2023 ndetse n’umubare w’impunzi inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Bugesera igomba kwakira wavanywe kuri 500 ugezwa kuri 700.

Muri ayo masezerano, Leta y’u rwanda yemeye gukomeza kwakira, gucumbikira no gucungira umutekano impunzi n’abashaka ubuhungiro baturutse muri Libya ndetse n’abandi bantu bigaragara ko bari mu kaga mu nkami zo muri Libya.

bazakomeza kujya boherezwa mu Rwanda by’agateganyo ku bushake bwabo aho UNHCR izakomeza gukurikirana ibijyanye no kubashakira ibisubizo birambye. Muri ibyo bisubizo harimo kubahuza n’ibihugu byemeye kubakira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse abandi babishaka bagafashwa gusubira mu bihugu bakomokamo mu gihe byaba bidateje ikibazo kubisubiramo.

Tariki 10 Nzeri 20219, Addis Ababa muri Ethiopia nibwo Leta y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yemereraga u Rwanda kkakira impunzi 500 z’Abanyafurika zageze muri Libya ari abimukira bari mu nzira ziberekeza i Burayi.

Ni nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragaje ubushake bwo kwakira izo mpunzi nyuma yo kumva ubuzima bubi zari zibayeho harimo no kugirirwa nabi.

Icyiciro cya 5 cy'impunzi zo muri Libya cyakiriwe mu Rwanda – IMVAHONSHYA

Impunzi ziturutse muri Libya zageze bwa mbere mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2019, aho ku ikubitiro haje 66 bahise berekeza mu nkambi y’agateganyo ya Gashora yari yarifashishijwe mu kwakira impunzi z’Abarundi mu 2015.

Bivugwa ko kugeza ubu mu mpunzi 648 zaje mu byiciro bisaga bitandatu, impunzi zigera kuri 442 zamaze gufashwa kujya mu bindi bihugu birimo ibyo mu Burayi.Mu nkambi ya Gashora hasigayemo abantu bagera kuri 215, ni mu gihe abana basaga 11 muri izi mpunzi bavukiye ku butaka bw’u Rwanda.

Ibihugu izi mpunzi zafashijwe kujyamo harimo Sweden, Norway, Canada, Ubufaransa n’Ububiligi.

Izi mpunzi zageze mu Rwanda hakaba nta n’imwe muri zo yari yasaba kuguma mu Rwanda. Icyiciro cya Gatandatu ni cyo giheruka kuva muri Libya cyageze i Kigali muri Mata 2021, aho baje bagera ku 122.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko izakomeza gukorana n’inzego bireba mu guharanira ko izo mpunzi zibona ubufasha bwose zikeneye mu Gihugu.

Itangazo rigira riti: “Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) uzakomeza gushakisha uburyo bwo gufasha muri icyo gikorwa, ushakishe amafaranga, ndetse utange ubufasha bukenewe mu mahugurwa no mu ishyirwa mu bikorwa. UNHCR izafasha mu gutanga ibikingira umutekano impunzi, no gutanga ibyangombwa bikenewe harimo ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuzima.”

U Rwanda rwakira izo mpunzi n’abashaka ubuhungiro mu gihe mu bigo bifungirwamo abo bantu muri Libya bibarurwamo abantu 1,680 bakeneye kwimurwa kugira ngo babone umutekano n’imibereho itabashyira mu kaga.

AU na UNHCR bikomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga kugaragaza umutima utabara kugira ngo abo baturage b’Afurika bahabwe amahirwe yo kongera kubaho bagera ikirenge mu cy’u Rwanda rwiyemeje gukora uko ishoboye ngo abo yakira babeho neza.

Comments are closed.