U Rwanda rwaje mu bihugu 5 bya mbere muri Afrika mu kunywa agasembuye

11,989
Kwibuka30
Trophy's cocktails

Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa gatanu muri Afrika mu bihugu bikoresha cyane agasembuye

Umugabane wa Afrikani umwe mu migabane ugaragaramo cyane abantu bitabira agasembuye, rimwe na rimwe usanga biri no mu mico ya bimwe mu bihugu byo kuri uyo mugabane, hari n’abakunze gutebya ko Abanyafrika iyo bafite ibibazo banywa agasembuye kugirango biyibagize ibihe btari byiza, kandi bava muri ibyo bibazo nabwo bakanywa mu rwego rwo kwishimira ko babivuyemo, ni ukuvuga ko kenshi ubuzima bwabo bwubakiye ku gasembuye kuko n’ubundi ibyo bihe uko ari bibiri bihora bisimburana mu bizima bwa muntu. Hari ubushakashati bwashyizwe hanze n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Cameroune ku buryo ibihugu byo muri Afrika bikurikirana mu kunywa agasembuye, kuri urwo rutonde rw’ibihugu bigera ku icumi, igihugu cy’u Rwanda kiza ku mwanya wa gatanu, mu gihe Nigeriya iza ku mwanya wa mbere.

  1. Nigeriya

Nigeriya ku mwaka wose, umuturage waho anywa agsembuye kangana na Litiro 18.28. Muri icyo gihugu kandi byeri inywebwa ku rugero rwa 16%.

2. Cameroune

Igihugu cya Cameroune nicyo kiza ku mwanya wa kabiri mu gukoresha agasembuye ku rwego rwo hejuru muri Afrika, muri icyo gihugu umuturage ashobora kunywa litiro 15.65 ku mwaka, muri icyo gihugu kandi kandi nta mwana uri hasi y’imyaka 18 wemerewe kunywa kugasembuye.

3. Uganda

Kwibuka30

Uganda iza ku mwanya wa gatatu kuri runo rutonde, kikaza no ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu muryango wa EAC, muri icyo gihugu umuturage ashobora kunywa litiro 13.93 mu gihe cy’umwaka wose. Abenshi muri abo baturage, banywa inzoga ya Uganda waragi, inzoga iba yifitemo alikolo ingana na 42%

4. Kenya

Igihugu cya Kenya kiza ku mwanya wa kane kuri runo rutonde, akaba ari icya kabiri nyuma ya Uganda muri EAC. Muri icyo gihugu umuturage anywa litiro 12.21 ku mwaka

5. Rwanda

U Rwanda nirwo ruri ku rutonde rwa gatanu ku baturage bitabira kunywa agasembuye ku rwego ruri hejuru, ubwo bushakashatsi buvuga ko mu Rwanda umuturage abasha kunywa litiro 11.90 ku mwaka.

Igihugu cy’u Burundi gituranye n’u Rwanda cyo kiza ku mwanya wa 8

Leave A Reply

Your email address will not be published.