U Rwanda rwamaganye ibirego bya HRW bishinja RDF kwica abasivili muri Binza


Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo ya Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ihuriro rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO) bashinje Ingabo z’u Rwanda gufatanya na M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivile muri Teritwari ya Binza muri Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi bikubiye mu Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ryaraye rishyizwe ahagarara kuri uyu wa 22 Kanama 2025, rivuga ko ibyo birego bidafite inshingiro n’igihamya ndetse ko uyu muryango ubwawo watangaje ko nta bimenyetso ufite bihagije kuri ubwo bwicanyi.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Ibirego bikomeje bya HCR nk’ibyo bya UNJHRO na DHCHR ntibifite ishingiro kandi nta bimenyetso. HCR yiyemereye ko ubwayo itigeze ibasha kugenzura iby’ubwo bwicanyi bwakorewe abasivili b’Abahutu muri icyo gihe kigera ku by’umweru bibiri.”
Ryakomeje rwerekana ko ibyo birego bidasobanutse bishobora kubangamira inzira y’amahoro mu Karere aho kuba igisubizo.
Riti “Ibi birego bidasobanutse biteza ibibazo kurusha kuzana ibisubizo, ntabwo ari igisubizo nibura gishingiye ku iperereza ryizewe ahubwo byasohowe mu bitangazamakuru ikubagahu mu rwego rwo gushimangira ibyari bimaze gutegurwa. Iperereza ryigenga gusa ni ryo rizashobora gusobanura neza ibyo birego.”
U Rwanda rwongeye gushimangira ko Umuryango wa HRW umaze igihe ushinja u Rwanda ibinyoma.
Rwagaragaje ko ibyo birego bije mu gihe RDC na AFC/M23 bihanganye byitegura gusubira mu biganiro ndetse hari gushyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC.
U Rwanda rwashimangiye ko rukomeje guharanira amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, harimo n’ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no gushyigikira inzira y’ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar hagati ya RDC n’umutwe wa M23.
Comments are closed.