U Rwanda rwamaganye ibirego by’inama ya SADC ku Ngabo z’u Rwanda
U Rwanda rwamaganiye kure ibirego bishinja Ingabo z’u Rwanda nk’uko bigaragara mu itangazo ry’inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki ya 31 Mutarama 2025.
Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yasohoye itangazo kuri iki Cyumweru, ivuga ko RDF irinda imbibi z’u Rwanda kugira ngo hatagira icyahungabanya abaturage, bityo idashobora guhohotera abaturage.
Rigira riti “SADC yohereje umutwe w’ingabo, SAMIDRC, wafashije ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kurwanya abaturage bayo, M23 n’abandi baturage ba Kongo, abenshi muri bo ubu bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere. Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntiratezuka ku mugambi wayo wo gutera u Rwanda no gukuraho Guverinoma iriho, nk’uko Perezida Tshisekedi adahwema kubisubiramo mu mbwirwaruhame ze zitandukanye.”
U Rwanda rutangaza ko ibyo bishimangira ko SAMIDRC n’abandi bafatanyije barimo Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro b’abanyaburayi ari bo pfundo ry’iki kibazo mu gihe kuba muri RDC kwabo ari ikibazo kiyongera mu bindi byinshi bihasanzwe.
Itangazo riti “Igitekerezo kivuga ko ingabo za SADC zaje ku busabe bwa Leta ya Kongo mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, nta shingiro gifite, kuko izo ngabo zirwanya abenegihugu, zikanashora intambara ku Rwanda.”
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwavuze ko amakuru ku byagaragaye i Goma, n’ibimenyetso byerekana uko ibitero byateguwe, birashimangira ko byateguriwe hamwe n’ingabo z’amahanga zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo, harimo na FDLR, agaragaza ko intego y’urugamba itagarukiraga ku kurwanya M23 gusa, ahubwo harimo no gutera u Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko rwakomeje guharanira ko ibyo bibazo by’intambara byakemurwa mu nzira y’ibiganiro.
U Rwanda kandi rwakiranye yombi igitekerezo cy’uko habaho inama ihuriweho y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na SADC.
Comments are closed.