U Rwanda rwanyomoje abagoretse ijambo rya Perezida Kagame ku mpunzi z’Abanyekongo 

5,579
Kwibuka30

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa mu bitangazamakuru byo mu Karere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga byagoretse ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bimubeshyera ko yavuze ko agiye kwirukana impunzi z’Abanyekongo ndetse ko u Rwanda rutazongera kwakira abaruhungiramo baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibyo binyoma byatumye bamwe batarakurikiye ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Mbere n’abarwanya Leta y’u Rwanda, batangira kugaragaza ko iyo gahunda u Rwanda rwaba rufashe ihabanye n’icyerekezo cyarwo cyo guharanira ishema ry’Afurika, n’amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono.

Hari na bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga mu guharabika Perezida Kagame barimo na Jean Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana, ukunda kwifashisha imbuga nkoranyambaga yifatira ku gahanga ubuyobozi bukuru bw’Igihugu no kugaragaza ko u Rwanda rutakiri mu murongo muzima nk’uwo Se yaruyoboragamo.

Kwibuka30

Bamwe mu basesengura ibya Politiki yo mu Karere babona ibitangazamakuru mpuzamahanga byakwirakwije icyo kinyoma ku bushake, gukomeza kugaragaza ko u Rwanda rufite imiyoborere idahwitse, mu bukangurambaga bisanzwe bikora mu gihe cyose inzego z’Igihugu zifashe icyemezo gikwiye cyaba gihuye n’ibyo abenshi baba bitze cyangwa gihabanye na byo.

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yavuze ko bibabaje kubona ibitangazamakuru byakabaye bigaragaza ukuri mu gushakira umuti ingorane zituma hataboneka umutekano n’amahoro mu Karere, ahubwo bikaba bikomeje gutwerera Perezida Kagame ibyo atavuze, mu gihe we yahamagariraga Isi kwimakaza imiyoborere inoze no gufata inshingano.

Yagize ati: “Icyo Perezida yagarutseho ni uburyarya bweruye mu kunegura u Rwanda bijyanirana no kurushinja ko ari rwo nyirabayazana wo gutsindwa kwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibiri amambu rukaba ari rwo rutegerezwaho kwakira abashaka ubuhungiro kubera ingaruka zatewe na kwa gutsindwa.”

Yakomeje avuga ko nta mpinduka zizabaho mu gihe Umuryango Mpuzamahanga na Guverinoma ya RDC bidafashe icyemezo cyo kureka kwigurutsa inshingano, ndetse bigatangira gushaka igisubizo kirambye cy’impamvu shingiro z’ibibazo byabaye akarande muri icyo Gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.