U Rwanda rwanyomoje UNHCR yarubeshyeye mu rukiko 

1,071

UNHCR irabeshya…” ayo ni amagambo yafunguye ubutumwa bw’ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, bunyomoza iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ryakwije ibinyoma biharabika gahunda y’u Rwanda yo guha ikaze impunzi n’abimukira. 

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko UNCHR yerekanye umugambi wayo wo gukomeza kubeshya inkiko zo mu Bwongereza ko  u Rwanda rudafata neza abasaba ubuhungiro, kandi ifatanya na rwo mu kwita ku bimukira baturuka muri Libya.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu byo yumvise UNHCR yatanze mu rukiko  harimo inkuru y’umugabo wimwe ubuhungiro muri Seychelles. 

Nyuma yo kubwima muri ibyo Birwa bya Seychelles, UNHCR ishami ry’Afurika y’Epfo ryafashe umwanzuro ryonyine ko uwo mugabo agomba koherezwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yagize ati: “Guverinoma ntiyigeze ibiganirizwaho mbere yo gufata umwanzuro, cyangwa ngo habe harabayeho kuvugana n’umuntu wo muri UNHCR kuri icyo kibazo.”

Guverinoma yashimangiye ko urwo ari rumwe mu ngero nyinshi z’ibirego bidafite ishingiro UNHCR yagiye igereka ku Rwanda.

Urundi rugero rw’ikirego kidafatika ni icy’uko u Rwanda rushinjwa ko rwanze ubusabe bw’ubuhunzi ku barundi bashakaga ubuhungiro kandi bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye.

Icyo gihe abavugwaga ko bwimwe i ubuhungiro ni abafashwe barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Ibyo byarushijeho kugaragara ko nta shingiro bifite ubwo u Rwanda rwakiraga Abarundi basaga ibihumbi 80 bahungaga ibinazo umutekano muke mu 2015, kandi n’uyu munsi hari abagicumbikiwe mu Rwanda.

Ibindi birego bitari byo bijyanye n’abazaga mu Rwanda bafite indi sitati y’ubuhunzi mu bindi bihugu bakagera mu Rwanda batari mu basaba ubuhunzi ndetse batari no mu butembere.

Makolo ati: “Mbisubiremo, izi si ingero z’uko u Rwanda rwigizayo impumzi. Nk’uko twabivuze kenshi u Rwanda ntiruheza impunzi n’abasaba ubuhungiro.”

Yavuze ko  UNHCR ikomeje kugaragaza umugambi wayo wo gutesha agaciro umutekano w’u Rwanda mu nkiko z’u Bwongereza. 

Icyo ngo ni ikibazo gikomeye cyane kubera ko u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza amasezerano yo kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro hashingiwe ku bihamya bifatika by’uko u Rwanda rutekanye ku bahunga ahadatekanye bose. 

U Rwanda ruracyafite ubushake bwo kuzuza inshingano zose rwiyemeje mu guha ikaze impunzi n’abimukira, rwubakiriza ibisabwa byose birimo n’amasezerano Mpuzamahanga agenga impunzi. 

Guverinoma yiyemeje gukomeza gutanga umutekano n’amahirwe angana ku bahunga amakimbirane mu bice bitandukanye ku Isi nk’uko itahwemye kubikora mu myaka 30 ishize. 

Comments are closed.