U Rwanda rwasobanuye impamvu rwajyanye u Bwongereza mu nkiko
Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara amakuru ashingiye ku mategeko n’ibimenyetso byatumye rujyana ikirego mu bukemurampaka bw’Urukiko Mpuzamahanga rurega Ubwami bw’u Bwongereza.

Rwashimangiye ko nta yandi mahitamo yari hari uretse kwitabaza inzira zemewe n’amategeko, nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano y’ingenzi ajyanye n’amafaranga no gutuza abimukira yari ateganyijwe mu Mushinga w’Ubwumvikane ku Kwimura Abimukira no Guteza Imbere Ubukungu (MEDP).
Ni amasezerano yahagaritswe na Guverinoma nshya y’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) mu Bwongereza, yari agamije kwimurira mu Rwanda abasaba ubuhungiro, bakahabonera ubufasha bwo gutangira ubuzima bushya bubahesha agaciro kandi bufite icyizere.
Mu itangazo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byasohoye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, byatangaje ko u Rwanda ku wa 24 Ugushyingo 2025 rwatanze inyandiko imenyesha itangizwa ry’ubukemurampaka (Notice of Arbitration) mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka (Permanent Court of Arbitration), hashingiwe ku ngingo ya 22 y’amasezerano ya MEDP, bityo rutangiza ku mugaragaro urubanza ruregamo u Bwongereza.
Guverinoma yagize iti: “Iyi nyandiko imenyesha itangizwa ry’ubukemurampaka itangiza ku mugaragaro urubanza u Rwanda ruregamo u Bwongereza.”
Amasezerano ya MEDP, yatangiye gukurikizwa ku wa 25 Mata 2024, yashyizweho ku busabe bw’u Bwongereza mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo butemewe. Muri ayo masezerano ashingiye ku mategeko, u Bwongereza bwiyemeje gutanga inkunga y’amafaranga yo kwakira impunzi no kuzinjiza mu buzima bw’ubukungu no kwiteza imbere mu Rwanda, ndetse bunemera gushyiraho uburyo bwo kwimurira mu Bwongereza igice cy’impunzi zifite intege nke cyane ziri mu Rwanda.
U Rwanda rwatangaje ko uruhare rwarwo muri ayo masezerano rwashingiye kuri politiki yarwo imaze igihe kirekire yo kurengera impunzi, ndetse n’ubunararibonye rufite mu kuzakira rufatanyije n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Mu itangazo, rwagize ruti: “MEDP, yatangijwe ku busabe bw’u Bwongereza, ni uburyo bushya kandi bukomeye bwo gukumira ingendo ziteje akaga z’abimukira zitera akababaro.”
Rwongeyeho ko ayo masezerano yagaragazaga amateka y’u Rwanda “yo kwakira no gucumbikira impunzi n’abimukira baturutse hirya no hino ku Isi.”
Nk’uko Guverinoma ibivuga, amakimbirane yatangiye nyuma y’ihinduka rya Guverinoma mu Bwongereza muri Nyakanga 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangazaga ku mugaragaro ko ayo masezerano “yasheshwe burundu,” atabanje kubimenyesha u Rwanda.
Itangazo rigira riti: “Yabikoze atabanje kubimenyesha u Rwanda, binyuranyije n’umwuka w’ubufatanye wari waranze MEDP kuva itangiye.”
Nyuma yaho, u Rwanda rwaje kumenyeshwa ko nta bandi bazimurwa muri uwo mushinga bari bagitegereje, kandi ko u Bwongereza buteganya gusesa amasezerano ku mugaragaro mu gihe kizaza.
Ikibazo nyamukuru kiri mu bukemurampaka ni amafaranga angana na miliyoni 100 z’ama-Pound (£100 million) yari yemerewe u Rwanda, agizwe n’ibice bibiri bya miliyoni 50 z’ama-Pound buri kimwe, byagombaga gutangwa muri Mata 2025 no muri Mata 2026.
U Rwanda rwatangaje ko ayo mafaranga yemejwe binyuze mu guhanahana inyandiko zemewe za dipolomasi muri Kamena 2024, zigamije gushyigikira kwakira impunzi no kuzinjiza mu bikorwa by’ubukungu.
Mu Ugushyingo 2024, u Bwongereza bwasabye u Rwanda kureka kwakira ayo mafaranga mu gihe hategerejwe iseswa ry’amasezerano.
U Rwanda rwatangaje ko rwagaragaje ubworoherane, ruvuga ko rwiteguye kwemera andi masezerano avuguruye mu gihe amasezerano ahari yaba aseshwe ku mugaragaro hakaganirwanwa ku yandi mashya.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Icyakora, ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ntibyabaye, kandi ayo mafaranga agomba gutangwa nk’uko biteganywa n’amasezerano.”
Guverinoma yanashinje u Bwongereza kunanirwa gushyira mu bikorwa indi nshingano y’ingenzi, yo gushyiraho uburyo bwo kwimurira mu Bwongereza impunzi zifite intege nke ziri mu Rwanda.
Yagize iti: “U Bwongereza bwagaragaje ko nta gahunda bufite wo kubahiriza indi nshingano yabwo yo kwakira mu Bwongereza igice cy’impunzi zifite intege nke cyane ziri mu Rwanda.”
Yongeyeho iti: “Birababaje ko imbaraga u Rwanda rwashyizeho mu gushaka ko u Bwongereza buhindura uwo mwanzuro ukomeye bwafashe zitatanze umusaruro.”
Hashize igihe gito u Bwongereza butanze igisubizo ku nyandiko y’u Rwanda itangiza ubukemurampaka, burumenyesha ku mugaragaro ko busesheje ayo masezerano.
Nk’uko biteganywa na MEDP, iseswa ryayo rizatangira gukurikizwa ku wa 16 Werurwe 2026.
Itangazo rigira riti: “U Rwanda rubabajwe cyane n’uko u Bwongereza rwafashe icyemezo cyo guhagarika ubwo bufatanye.”
Mu bukemurampaka, u Rwanda rugaragaza ibisabwa bitatu bitubahirijwe birimo kutubahirizwa kw’inyandiko za dipolomasi zishingiye ku mategeko zirebana n’amafaranga; kutubahiriza ingingo ya 18 y’amasezerano ijyanye n’izo nshingano z’amafaranga; no kutubahirizwa kw’ingingo ya 19 kubera kwanga gushyiraho uburyo bwo kwimurira impunzi zifite intege nke.
Itangazo rigira riti: “U Rwanda rubabajwe n’uko byabaye ngombwa gukurikirana ibi birego mu bukemurampaka, ariko kubera kwinangira k’u Bwongereza kuri ibi bibazo, nta yandi mahitamo rwari rufite.”
Mbere y’iryo tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, ku wa Kabiri, Michael Butera, Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki wa Minisitiri w’Ubutabera, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwabanje gukoresha inzira za dipolomasi mbere yo kwitabaza ubukemurampaka.
Yagize ati: “Ubukemurampaka butanga inzira itunganijwe kandi itabogamye aho impande zombi zigaragaza imyanya yazo hagafatwa icyemezo gishingiye ku mategeko mpuzamahanga.”
Nubwo hari uko kutumvikana, Guverinoma yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n’abimukira n’impunzi.
Itangazo rigira riti: “U Rwanda rukomeje kwiyemeza gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abimukira ku Isi, harimo no gutanga umutekano, icyubahiro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira baza mu gihugu cyacu.”
Comments are closed.