U Rwanda rwatahuye umugambi mubisha wa DRC wo kurutera

2,543

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatahuye inyandiko zigaragaza umugambi mubisha wo kurugabaho ibitero wari warateguwe na  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’imitwe bafatanyije.

Iyo mitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo uw’iterabwoba  wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakiyongeraho Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro b’Abanyaburayi n’indi iri kurwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025, u Rwanda rwagaragaje ko RDC n’abo bafatanyije batari bafite gahunda yo kurwanya umutwe wa M23 gusa ahubwo n’u Rwanda rurimo.

Riragira riti: “Amakuru ya vuba yavuye i Goma ku byagaragaye , hari inyandiko zigaragaza imyiteguro yo kugaba ibitero, yateguriwe hamwe  n’ingabo z’amahanga ziri kurwanira mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo FDLR, bigaragaza ko intego y’imirwano atari ukurwanya M23  gusa ahubwo ari ugutera u Rwanda.”

U Rwanda kandi rwagaragaje ko Guverinoma ya RDC yagiye itangaza kenshi ko izatera u Rwanda igahirika ubutegetsi buriho nk’uko byagiye bisubirwamo kenshi na Perezida w’icyo gihugu Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

U Rwanda kandi rwamaganye ibirego bishinjwa Ingabo zarwo (RDF), biri mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye ku wa 31 Mutarama 2025.

Ruvuga ko RDF irinda imipaka y’Igihugu hagamijwe kurinda abasivili kandi ko ari ingabo zitajya zigaba ibitero ku basivili.

Inama ya SADC yateranye ku wa 31 Mutarama yanzuye ko Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’Umutwe wa M23 uri kurwanya ubutegetsi bwa DRC kubera akarengane gakorerwa Abatutsi muri RDC n’abavuga Ikinyarwanda muri rusange.

Iryo tangazo ryagaragaje ko SADC iri  kwenyegeza intambara no gufasha Guverinoma ya Congo kurwanya abaturage bayo barimo n’abagize umutwe wa  M23 kandi hari n’abandi benshi bahungiye mu Rwanda.

Mu butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aheruka kunyuza ku mbuga nkoranyamabaga, na we yashimangiye ko Ingabo z’Afurika y’Epfo n’iza SADC zitari mu butumwa bw’amahoro ahubwo zaje gutiza umurindi intambara yateguwe na RDC. 

U Rwanda rukomeje gushimangira ko hakenewe ibisubizo bya politiki mu gukemura burundu kandi mu buryo burambye amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.  

Runagaragaza kandi ko rushyigikiye ibiganiro bya Luanda na Nairobi byateshejwe agaciro  na Leta ya Congo ikomeza kubeshya ibihugu byo mu Karere n’amahanga ko ikibazo ifite ari u Rwanda mu mitwe yitwaje intwaro irenga 130  ibarizwa mu Burasirazuba. 

(Src:Imvaho)

Comments are closed.