U Rwanda rwatakaje 13% by’ubucuruzi mpuzamahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2025

473
kwibuka31

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyashyize ahagaragara raporo yerekana uko ubucuruzi mpuzamahanga bwagenze mu gihembwe cya kabiri cya 2025, igaragaza igabanuka rikomeye mu gaciro k’ubucuruzi ugereranyije n’ibindi bihembwe.

Iyi raporo yagaragaze ko muri icyo gihembwe, ubucuruzi bwose bw’u Rwanda (exports, imports na re-exports) bwari bufite agaciro ka miliyoni 1,735.84 z’amadolari ya Amerika, bingana no kugabanuka kwa 13% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.

Ibicuruzwa byoherejwe hanze bikorerwa imbere mu gihugu (domestic exports) byageze kuri miliyoni 346.04$, bigabanukaho 35.64% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, ndetse bigabanukaho 28.03% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.

Nanone abicuruzwa byinjijwe mu gihugu (imports) byageze kuri miliyoni 1,247.39$, bigabanukaho 20.50% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, ndetse bigabanukaho 9.55% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.

Ni mugihe ibicuruzwa byoherejwe hanze n’ubundi bivuye mu mahanga (re-exports) byo byari bifite agaciro ka miliyoni 142.41$, bikaba byaragabanutseho 13.17% ugereranyije n’umwaka ushize, ariko bikiyongera ho 5.19% ugereranyije n’igihembwe cyabanje.

Byongeye kandi iyi raporo yagaragaje ibihugu by’ingenzi byoherezwagamo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’ukuvuga Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ubushinwa, Ububiligi ndetse na Luxembourg.

Ku bijyanye n’ibyoherejwe hanze bivuye mu mahanga (re-exports), RDC ni yo yiharira isoko rinini kuko yonyine yakiriye 94.55% byabyo, igakurikirwa na Etiyopiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Burundi na u Budage. Mubyoherejwe  cyane harimo ibiribwa n’amatungo bifite agaciro ka miliyoni 51.62$, bigakurikirwa na lisansi n’ibikomoka kuri peteroli bifite agaciro ka miliyoni 31.94 z’Amadorali y’Amerika.

Ku ruhande rw’ibihugu byohereza ibicuruzwa mu Rwanda, Ubushinwa, Tanzaniya, Ubuhinde, Kenya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni byo biza ku mwanya wa mbere.

Kugeza ubu imibare ya NSR igaragaza ko ibitumizwa mu mahanga bingana na  71.9%, ibyoherezwa yo bingana na 19.9% naho ibyoherezwa hanze bivuye mu mahanga byo bikangana na 8.2%.

(Inkuru ya Daniel NIYONKURU/ indorerwamo.com)

Comments are closed.