U Rwanda rwatanze umunya Somalia wari warahunze ubutabera bw’iwabo

151
kwibuka31

Ku bufatanye na police mpuzamahanga, u Rwanda rwafashe runohereza umugabo wari warahunze ubutabera bwo muri Somaliya ku byaha bikomeye yari akurikiranyweho mu gihugu cye.

U Rwanda rwohereje Bwana Jama Abdi Mohamud, wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Qardho mu gihugu cya Somaliya nyuma y’uko icyo gihugu kimenye ko uwo mugabo yatorotse ubutabera, agahungira mu Rwanda.

Ubutabera bwo muri Somaliya burashinja uyu mugabo ibyaha bijyanye ibyaha byo gufata ku ngufu no gukorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia byatangaje kuri iki Cyumweru ko iperereza ryagaragaje ko Jaamac yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu no gufata amashusho y’ibyo bikorwa, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Jaamac wari umaze igihe yihishe ubutabera, yoherejwe muri Somalia kugira ngo agezwe imbere y’urukiko, nk’uko byemejwe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.

Guverinoma ya Somalia yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda na Interpol ku bw’ubufatanye mu kumufata no kumwohereza.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba guverinoma y’igihugu izashyikiriza dosiye y’iki kibazo inkiko za Puntland, aho ibyaha bikekwa ko byakorewe.

Undi ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ari mu maboko y’ubutabera i Garowe, Puntland, aho ategereje gukurikiranwa mu mategeko.

Comments are closed.