U Rwanda rwateye utwatsi ikifuzo by’umudepite wo muri USA wasabye KAGAME gufungura Rusesabagina

7,456
Hotel Rwanda hero Paul Rusesabagina charged with 'terrorism' | Genocide  News | Al Jazeera

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasubije ibaruwa ya Carolyn B. Maloney, Umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika wandikiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura bwangu Paul Rusesabagina agahita yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ibaruwa ye yo ku wa 14 Ukuboza igenewe Perezida Kagame, Carolyn B. Maloney ukuriye komite ishinzwe iperereza n’amavugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ku wa 27 Kanama 2020, Rusesabagina yafashe indege i Dubai imwerekeje i Burundi gusa ngo ku munsi wakurikiyeho iyo ndege yaje kugwa i Kigali aho inzego z’u Rwanda zahise zimuta muri yombi.

Uyu mugore uhagarariye New York mu Nteko Ishinga Amategeko akomeza avuga ko ngo nubwo uburyo Rusesabagina yafashwemo butarasobanuka neza kugeza ubu, inzego z’ubutabera z’u Rwanda zamushimuse, ndetse zikamufunga ku byaha bidafite ishingiro bishingiye ku murongo yari yarafashe wo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu ibaruwa isubiza iya Carolyn Maloney, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangiye amumenyesha ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga ndetse ko Paul Rusesabagina ari mu maboko yabwo bishingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, ko bimwe muri byo biri no ku karubanda umuntu wese ashobora kubibona kandi ko kugeza n’uyu munsi Rusesabagina ubwe atarabihakana.

Image
Image

Yakomeje agira ati “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB hamwe n’Ubushinjacyaha, bwasobanuye yaba mu rukiko no mu itangazamakuru ko Rusesabagina atigeze ashimutwa ndetse atigeze azanwa mu Rwanda ku gahato. Yaturutse i Dubai ku bushake mu ndege bwite ndetse ubwo indege ye yagwaga mu Rwanda, yururutse ku bushake, atabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zimushakisha zatanzwe n’Ubushinjacyaha mu 2018.”

Muri iyi baruwa, Busingye yakomeje abwira uyu mudepite ko Rusesabagina akurikiranywe n’ubushinjacyaha hamwe n’abandi bantu 18 ku byaha icyenda bikomeye birimo gushinga umutwe witwaje intwaro, kujya mu mutwe w’iterabwoba, gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Ati “Urukiko rwagennye ko urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa ku wa 26 Mutarama 2021. Bazaburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.”

Busingye yakomeje agaragaza ko ubushinjacyaha bwerekanye ko Rusesabagina atigeze yihishira mu mugambi we wo gukora ibyo byaha akurikiranyweho aho yatanze urugero rw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2018 nka Perezida wa MRCD Ubumwe n’umutwe wayo wa gisirikare witwa FLN.

Muri iyi baruwa akomeza avuga ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri ayo mashusho, Rusesabagina yeruye akagaragaza ko ashyigikiye urubyiruko rwo muri FLN, mu buryo bweruye akaruhamagarira gushoza intambara k’u Rwanda.

Ayo mashusho yasakaje yifuriza umwaka mushya abo muri FLN, yavugagamo ati “igihe kirageze ngo dukoreshe uburyo bwose bushoboka bwo kugera ku mpinduka”.

Busingye yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko MRDC/FLN yagabye ibitero k’u Rwanda mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu ishyamba rya Nyungwe mu 2018 bigahitana inzirakarengane icyenda mu gihe abandi benshi bo bakomeretse.

Ati “Ibyo bitero byatwitse binangiza imitungo y’abaturage n’ibikorwaremezo birimo inyubako ya koperative yo muri ako gace, imodoka, moto n’ibindi.”

Yibukije ko Ubushinjacyaha bwari bwarashyizeho impapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina kuva mu 2010 kubera inkunga yahaga umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byawo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Busingye kandi yabwiye uyu mudepite ko impungenge ku buzima bwa Rusesabagina nta muntu ukwiye kuzigira kuko ameze neza ndetse ko yitabwaho n’abaganga b’abanyamwuga kandi ko ari “ibintu bizwi n’umuryango we akunda kuvugana nawo”.

Yasoje avuga ko uburenganzira bwa Rusesabagina bwubahirizwa kimwe n’ubw’undi munyarwanda, ko afite abunganizi mu mategeko yihitiyemo ndetse ko azahabwa ubutabera buciye mu mucyo, ko ndetse uburenganzira bwe bwubahirizwa hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.