U Rwanda rwavuze aho ruhagaze ku kibazo cya Ukraine

11,878
Inside the UN Security Council: April–July 1994

U Rwanda rwagaragaje aho ruhagaze ku bitero by’Uburusiya muri Ukraine, mu gihe u Burundi bwo bwifashe.

Mu nama rusange ya ONU yateranye kuwa gatatu taliki ya 2 Werurwe 2022 abahagarariye ibihugu batoye ku bwiganze bamagana ibitero by’Uburusiya basaba ko buhagarika ibyo bikorwa vuba na bwangu.

Igikorwa cy’iyo nama cyari kigamije gushyira Uburusiya mu kato ku ruhando rwa dipolomasi y’isi.

Mu bihugu 193 bigize UN uwo mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.

U Burundi bwatoye mu bihugu byanze kugira uruhande bifata, mu gihe u Rwanda rwatoye rwemeza umwanzuro wo gushyira Uburusiya mu kato.

Iyi nama rusange idasanzwe yasabwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi, inama rusange nk’iyi idasanzwe yaherukaga guterana mu 1982, nk’uko biri ku rubuga rwa UN.

Mu mwanzuro w’uyu munsi Uburusiya bwashyigikiwe na Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria, hamwe n’Uburusiya ubwabwo.

Abategetsi b’ibihugu byinshi bya Africa kugeza uyu munsi bari baririnze kugaragaza uruhande bubogamiyeho muri iyi ntambara.

Umwanzuro nk’uyu wa ONU nta tegeko ryo kuwushyira mu ngiro uba ufite, gusa abasesenguzi bavuga ko wongera ibikorwa byo gushyira Uburusiya mu kato.

Comments are closed.