Ububiligi buhangayikishijwe n’ubwinshi bw’Abakongomani babuhungiramo

151

Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo minisitiri ushinzwe iby’impunzi n’abinjira n’abasohoka w’Ububiligi yatangaje ko agenzwa no kuburira ku kibazo icy’imibare y’abanyecongo basaba ubuhungiro muri icyo gihugu irimo kwiyongera bikabije.

Anneleen Van Bossuyt asubirwamo n’ibinyamakuru byo muri DR Congo no mu Bubiligi avuga ko “ntacyo bimaze gukomeza” kujya gusaba yo ubuhungiro “kuko abenshi babwimwa”.

Mu 2023 abanyecongo asabye ubuhungiro mu Bubiligi bari 1,250. Mu 2025 bageze ku 2,500 naho mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka bageze kuri 450 nk’uko Anneleen yabitangaje.

Ibiro ntaramakuru Belga by’Ububiligi bivuga ko umwaka ushize 15% gusa by’abanyecongo basaba ubuhungiro mu Bubiligi ari bo basubijwe bemererwa.

Avuga ku kwiyongera kw’iyo mibare Anneleen asubirwamo agira ati: “Birakabije cyane…”, yongeraho ko “abanyecongo bahawe ikaze mu bubiligi ariko mu gihe gusa bubahiriza amategeko”.

Anneleen yatangaje ko DR Congo ubu ari igihugu cya gatatu mu bihugu bifite abaturage benshi basaba ubuhungiro mu Bubiligi.

Gusa akavuga ko nta mpamvu ifatika ibisobanura ngo kuko abasaba ubuhungiro benshi bava i Kinshasa batava mu gace k’iburasirazuba karimo intambara.

Mu ruzinduko rwe ku wa mbere Anneleen yaganiriye n’abategetsi ba Congo barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu kubasaba gufatanya kurwanya abajya mu Bubiligi mu buryo butemewe.

Comments are closed.