Ububiligi Bwateye utwatsi icyifuzo cy’U Rwanda cyo Kohereza mu Rwanda Bwana SEBATWARE ushinjwa ibyaha bya Genoside

14,270

Bwana SEBATWARE arashinjwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi bapfiriye muri CIMERWA

Nyuma yaho Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide CNLG iteguriye ikanohereza inyandiko y’amapagi 5 yose igihugu cy’Ububiligi agaragaza uruhare rwa Bwana SEBATWARE MARCEL muri genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse akaba ari n’umwe mu bantu bagikomeje kugaragaza gahunda yo kubiba politiki y’Urwango mu banyarwanda abinyujije mu ihuriro ryiswe P5, rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, CNLG igasaba Leta y’Ububiligi ko yakubahiriza amategeko mpuzamahanga ikamwohereza mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ibyaha ashinjwa, kuri uyu wa gatanu ministeri y’ubutabera mu gihugu cy’Ububiligi yatangaje ko idashobora kumwohereza mu Rwanda.

Ministre w’ubutabera mu Bubiligi Bwana KOEN yavuze ko bazikorera amaperereza ku birego bya SEBATWARE MARCEL

Ministre w’ubutabera muri icyo gihugu cy’Ububiligi gicumbikiye Bwana SEBATWARE MARCEL yabwiye ikinyamakuru lalibreafrique.be dukesha iyi nkuru, ko igihugu cy’Ububiligi budashobora kohereza uyu mugabo mu Rwanda, yagize ati:”…Marcel afite ubwenegihugu bw’Ububiligi, natwe ubwacu tugiye gutangira iperereza turebe koko niba ibyo Marcel ashinjwa aribyo, ikindi kandi kandi twebwe nk’Ububiligi nta masezerano yo guhererekanya infungwa dufitanye n’u Rwanda…”

Bwana MARCEL SEBATWARE yari umurwanashyaka wa CDR, mu mwaka w’i 1994 yari umuyobozi w’uruganda rwa sima CIMERWA I Rusizi. Mu mwaka wa 2008 urukiko Gacaca rwa Muganza rwamuhamije ibyaha bya Genoside n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu nyubako z’urwo ruganda. Marcel ni umwe mu bayobozi b’umutwe wa P5, imitwe ishinjwa kwishyira hamwe ngo ihungabanye umutekano n’umudendezo w’u Rwanda.

Comments are closed.