Ubugereki bwageneye u Rwanda doze 200,000 z’urukingo rwa Astra-zenica

5,041
Kwibuka30

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko izakomeza gushakisha inkingo zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye hakiri kare, kugira ngo umubare w’abakingirwa ukomeze kwiyongera mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid 19.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwakiriye doses 200.000 z’inkingo zo mu bwoko bwa Astra Zeneca rwahawe n’ingabo z’igihugu cy’u Bugereki.

Ni inkingo zatanzwe kubera ubufatanye busanzwe buri hagati y’ingabo z’u Rwanda n’icyo gihugu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bugereki, Alexandros Diakopoulos yavuze ko guha u Rwanda izi nkingo byerekana ubufatanye busanzwe buranga ibihugu byombi:

Yagize ati ”Iki ni ikimenyetso cyerekana ubufatanye bwacu n’abanyarwanda, muzirikane ko tuzanye izi nkingo hano mu gihe hari abo duturanye batarabona inkingo, u Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika duhaye inkingo. Twezera ko uretse ibyiza by’izi nkingo ni n’intambwe igaragaza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, u Bugereki busanzwe ari incuti y’abaturage ba Afurika.”

Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga izi nkingo zije kongera umubare w’abakingirwa.

Yagize ati ”Izi nkingo zije kudufasha kuzamura imibare y’abakingirwa, murabizi ko mu Mujyi wa Kigali twari tugeze ku gipimo cya 45% ku bahawe inkingo zombi, ariko mu ntara turacyari kuri 20%.Twe nk’igihugu cy’u Rwanda twafashe umwazuro w gukoresha inkingo zose zemewe n’umuryango w’abibumbye kandi zifite ubushobozi bwo guhangana na Covid19.”

Izi nkingo zije zisanga izindi doses 108.000 zo mu bwoko bwa Johnson&Johnson zaguzwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT (African Vaccine Aquisition Trust) zikaba zageze i Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kane.

Urukingo rwo mu bwoko bwa Johnson&Johnson ruhabwa umuntu  inshuro imwe gusa, bikaba biteganyijwe ko u Rwanda ruzabona inkingo zo muri ubwo bwoko 2,191,000.

Urukingo rwa Johnson&Johnson ruhabwa umuntu inshuro imwe gusa rukaba ruje rusanga izindi zabanje, kandi zikomeje guhabwa abaturage nka Astrazeneca, Pfizer zatangiye gutangwa mu ntangiriro z’uyu mwaka na Sinopharma yatangiye gutangwa mu kwezi gushize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.