Ubukwe bw’umunyamakuru Robert na balyse bwashimangiye urukundo rwibihe byose. (Amafoto)

5,165

Ubukwe bw’umunyamakuru wa Muhaziyacu.rw Bashimiki Robert na Hakizimana Belyse ukorera Urwego rw’lgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwashimangiye urukundo rwakaramata bakundana nk’ikimenyetso kibihe byose.

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 10 Kanama 2024, nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana n’abantu, ndetse bakaba bari baherutse no gusezerana imbere y’amategeko mu kwezi gushize kwa Kamena 2024.

Ibirori by’ubukwe bwa Bashimiki Robert na Hakizimana Belyse, byari bibereye ijisho, uhereye kuburyo biteguye ndetse n’ababyitabiriye kuko wabonaga bakeye Kandi bafite akanyamuneza kumaso.

Umuhango wo gusaba no gukwa Hakizimana Belyse wabereye mu Ntara y’lburasirazuba mu karere ka Bugesera mu nzu mberabyombi ya Sunrise iherereye mu Murenge wa Nyamata, naho gusezerana imbere y’Imana no guhabwa isakaramentu bibera muri Arikidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi ya Mutagatifu Intumwa ya Nyamata.

Ni ubukwe bwari buteguye neza ku mpande zombi haba k’umusore ndetse no kumukobwa. Baganira na INDORERWAMO.COM, aba bageni bavuze ko banejejwe no kugera kumunsi wabo w’ibirori.

Belyse ati: “Gushyingirwana n’umukunzi wanjye n’inzozi zibaye impamo ni urukundo rutsinze.”

Umunyamakuru Robert nawe yunze mu ry’umugore we maze nawe agira ati: “Gushingana urugo na Belyse ni umugisha kubera ko ari umukobwa w’umutima kandi w’umuhanga buri wese yakwifuza ko amubera umugore. Nejejwe rero no kuba ariwe twashyingiranywe duhabwa isagaramentu ryo gushyingirwa muri Kiliziya gatulika. Ubu dutangiye urugendo rwo kubaka umuryango wubaha Imana.”

Hari hashize imyaka 13 aba bombi bari murukundo, kuko bamenyanye ubwo bigaga mu yisumbuye mu kigo cya mashuri cya ES.Kabirizi giherereye mu karere ka Ngoma, bigana mu ishuri rimwe mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu, mu ishami ry’indimi, icyongereza, ikinyarwanda, n’igiswahili.

Robert asanzwe ari umunyamakuru ukorera ikinyamakuru “Muhaziyacu.rw mu karere ka Bugesera, mu gihe Belyse uretse kuba akorera Urwego rw’lgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asanzwe afite impano mu kuyobora, hakiyongeraho no kuba ari umuntu ukunda gukora Siporo, mu buzima busanzwe akaba yanga akarengane.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com/ Bugesera )

Comments are closed.