Uburayi bwamaganye abashinja u Rwanda kohereza ingabo i Maputo

381

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wamaganye abakomeje kuzamura amagambo avuga ko, ‘Ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba ziri i Maputo mu murwa Mukuru wa Mozambique mu gufashwa inzego z’umutekano zikomeje guhangana n’Abagigaragambya.

Ku wa 24 Ukwakira 2024, nibwo Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje bidasubirwaho ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi, ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba tariki ya 9 Ukwakira 2024.

Venãnçio Mondilane, ufite ishyaka ryitwa PODEMOS wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yahise atangaza ko amajwi yatangajwe by’agateganyo atayishimiye.

Kuva ibyo byatangazwa hirya no hino muri icyo gihugu hubuye ibikorwa by’imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo ndetse yagize ingaruka kuri bamwe mu Banyarwanda batuye cyangwa bakorera muri icyo gihugu.

Bamwe mu bigaragambya biraye mu maduka y’abacuruzi barasahura ndetse bigera no mu murwa Mukuru i Maputo.

Aho ni ho rero, bamwe batangiye kuvuga ko Ingabo z’u Rwanda zisanzwe muri icyo gihugu mu Ntara ya Cabo del Gado zaba zarinjiye Maputo mu gutanga umusanzu.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madame Yolande Makolo, abinyujije kuri X yagaragaje ko ibibera mu Mujyi wa Maputo ntaho bahuriye n’Ingabo z’u Rwanda, ko ndetse nta musirikare w’u Rwanda ubirimo.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo usanzwe ufasha RDF mu Ntara ya Cabo del Gado, wasohohoye intagazo uvuga ko nta kigaragaza ko Abasirikare b’u Rwanda bari i Maputo.

EU yagize iti “Mu rwego rwihariye rw’amahoro n’umutekano, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, EU yoherejeyo misiyo yayo itanga ubufasha mu bya gisirikare kandi ifasha ingabo z’u Rwanda zoherejwe, zinakorera muri Cabo Delgado. ”

Ubumwe bw’u Burayi bwakomeje bugira buti “Nta kimenyetso kigaragaza ibivugwa ko abasirikare b’u Rwanda bari i Maputo.”

Iyi myigaragambyo irikuba muri Mozambique yatumye ibihugu byinshi bisaba abaturage babyo kwirinda.

Nka Ambasade y’u Rwanda yasohoye itangazo isaba abanyarwanda bari n’abasura Mozambique kwitwararika.

Comments are closed.