Uburundi burashinja umutwe wa M23 kubangamira ubuhagarariye i Bukavu


Leta y’Uburundi irashinja umutwe wa M23 uyobora agace ka Bukavu kubangamira uhagarariye icyo gihugu mu mujyi wa Bukavu, umujyi umaze igihe kitari gito warigaruriwe na M23.
Leta ya Gitega ibinyujije kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo Bwana Edouard BIZIMANA, irashinja umutwe wa M23 wigaruriye ibice bya Goma na Bukavu, kuba uwo mutwe ubangamira uhagarariye inyungu z’icyo gihugu mu mujyi wa Bukavu.
Mu butumwa uyu mugabo yanyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa 16 Kanama 2025, yagize ati:”Umutwe wa M23 uyobora umujyi wa Bukavu kuva mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize, wohereje abantu binjira mu nzu y’ahatuye uhagarariye U Burundi muri uwo mujyi muri Bukavu, maze banyanyagiza banangiza ibintu byo mu nzu ye“
Uyu mugabo akomeza avuga ko Leta ye yamaganye ibikorwa nk’ibi yise “Ibikorwa bya kibandi” byakozwe n’umutwe wa M23 n’abo bafatanije, ati:”Twamaganye ibikorwa nk’ibyo bya Vendalisme byakozwe na M23 n’abafatanyabikorwa bayo”
Kugeza ubu umutwe wa M23 ntacyo uratangaza kuri aya makuru n’ibirego bya Leta y’u Burundi byashyikirijwe n’uyu mugabo, Bwana Edouard Bizimana, umugabo uvugwaho kugirana ubushuti budasanzwe n’umutwe wa FDLR, ndetse bamwe mu bamwegereye bavuga ko ari umwe mu bantu banga u Rwanda na politiki yarwo ku rwego rwo hejuru.
Comments are closed.