Uburundi bwahakanye ibirego by’umugambi wabwo wo gutsemba Abanyamulenge

312

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko itangazo ryo kuri uyu wa kabiri ry’umutwe wa RED-Tabara wigamba kwica abasirikare b’u Burundi “rigizwe n’ibinyoma gusa” kandi ko uwo mutwe uvuga ibyo iyo “umaze gutakaza bikomeye” mu mirwano.

Kuva mu kwezi gushize, mu duce tw’intara ya Kivu y’Epfo havugwa imirwano ikomeye hagati y’ingabo za DR Congo zifatanyije n’iz’u Burundi n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikorera muri ako gace, irimo na RED-Tabara irwanya leta y’u Burundi.

Uyu munsi, uyu mutwe wasohoye itangazo uvuga ko wishe abasirikare bagera ku icyenda b’u Burundi n’umukuru wabo w’ipeti rya koloneri mu mirwano yabaye ku wa mbere mu gace ka Rubwebwe Tawundi.

Umuvugizi w’uwo mutwe yatangaje amashusho y’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare n’amakarita macye aranga abantu, avuga ko ari ibyambuwe abasirikare b’u Burundi mu mirwano yo ku wa mbere.

Mu itangazo ku rubuga rwa X, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko ibivugwa na RED-Tabara “nta ukwiye kubiha agaciro”, yongeraho ko igisirikare cy’u Burundi “vuba kiraberaka ubuhamya bw’aba RED-Tabara bafashwe matekwa n’abishyikirije ingabo zacu” ahabera imirwano.

Abasivile b’Abanyecongo batazwi neza imibare bivugwa ko bishwe abandi bakava mu byabo kubera iyi mirwano yongeye gukara kuva mu kwezi gushize, ihanganishije urusobe rw’imitwe y’inyeshyamba itandukanye hamwe n’ingabo za leta ya Congo n’iz’u Burundi.

Igisirikare cy’u Burundi kiri mu ntara ya Kivu y’Epfo ku bwumvikane bw’abategetsi b’ibihugu byombi mu gufatanya kurwanya imitwe yinyeshyamba yitwaje intwaro.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 imiryango itegamiye kuri leta muri Kivu y’Epfo yavuze ko ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za RED-Tabara, icyo gihe igisirikare cy’u Burundi cyahakanye aya makuru.

Muri Nyakanga(7) 2021 Perezida Félix Tshisekedi yakiriye i Kinshasa mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu byo bumvikanye harimo no gufatanya mu kibazo cy’umutekano, nubwo ibirambuye bigize ubwo bwumvikane bitatangajwe.

Mu kwezi kwa Kanama(8) 2022 ni bwo byatangajwe ko ingabo z’u Burundi zinjiye ku mugaragaro mu ntara ya Kivu y’Epfo ariko mu rwego rw’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC), iby’ingabo z’uru rwego byaje kurangira ingabo z’u Burundi zikoherezwa muri Kivu y’Epfo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Umutwe wa RED-Tabara ni umwe mu mitwe y’abanyamahanga, nka FDLR urwanya leta y’u Rwanda na ADF urwanya leta ya Uganda, imaze imyaka ikorera ku butaka bwa DR Congo.

Comments are closed.