Ubushinwa bwahaye gasopo Amerika buyibwira ko iri gukina n’umuriro

1,508
kwibuka31

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yashinjije igihugu cy’u Bushinwa gushaka gutegura intambara kuri Taiwan, ibintu u Bushinwa bwahise bwamaganira kure buvuga ko nta shingiro bifite.

Ibi Hegseth yabigarutseho ubwo yitabiraga inama izwi nka ‘Shangri-La Dialogue’ ibiza ibihugu byo muri Aziya, ikaba buri mwaka haganirwa ku mutekano w’ibyo bihugu.

Hegseth yavuze ko u Bushinwa buri gutoza ingabo zabwo buri munsi kugira ngo buzatere Taiwan.

U Bushinwa butigeze bwitabira iyi nama bwahise bwamaganira ibyatangajwe na Hegseth buvuga ko butishimiye ibyatangajwe kandi ko butemeranya na byo.

Iryo tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 1 Kamena 2025 aho bwaburiye Amerika buyibwira kureka kwitwaza ikibazo cya Taiwan ngo ibwiyenzeho

Itangazo ryagiraga riti:“Ntabwo Amerika ikwiriye kwitwaza ikibazo cya Taiwan nk’ingingo yo kuvugiraho ku Bushinwa kandi ikwiriye kurekera gukina n’umuriro.”

U Bushinwa kandi bwavuze ko ibihugu byo hanze bidafite uburenganzira bwo kwivanga mu kibazo cya Taiwan.

Taiwan imaze igihe itarebana neza n’u Bushinwa ahanini bishingiye ku cyifuzo cya bamwe mu bayoboye ako gace, bashaka ko kigenga mu gihe u Bushinwa bwo bwemeza ko ari intara yabwo.

Ibihugu nka Amerika bikunze kujya mu matwi y’abayobora Taiwan, ngo yiyomore ku Bushinwa, gusa Leta y’u Bushinwa yatanze gasopo ko hazabaho ingaruka zikomeye.

Comments are closed.