Ubushinwa bwanyomoje amakuru yavugaga ko Uburusiya bwayisabye imusada
Repubulika ya Rubanda ya China yanyomoje amakuru yavugaga ko Uburusiya bwasabye umusada w’imbunda n’amafranga igihugu cye cy’Ubushinwa.
Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byakwirakwizaga inkuru zivuga ko igihugu cy’Uburusiya cyasabye imfashanyo y’imbunda ndetse n’inkunga y’amafranga igihugu cy’Ubushinwa, kuri uyu mugoroba, ministre w’ububanyi n’amahanga wa China yavuze ko ayo makuru atari ay’ukuri, ndetse ko yuzuyemo ibinyoma ibihugu by’Abanyaburayi bakomeje gukwirakwiza hirya no hino, Bwana Zhao Lijian uyobora dipolomasi y’Ubushinwa yasubije umunyamakuru wa Xhnua wari umubajije icyo kibazo, yagize ati:”Ayo makuru ni amahimbano ari gukwirakwiza n’ibinyamakuru byo muri Amerika, ubwa mbere nabyumvanye the New york time, ibyo sibyo na gato kuko kugeza ubu nta busabe ubwo aribwo bwose twari twakira buva mu gihugu cya Russia”
Yakomeje avuga ko hari amakuru y’ibinyoma ibitangazamakuru byo ku mugabane wa burayi na Amerika bikomeje gutanga kandi ko atari byiza kuko bari kuyobya isi ku bushake, ati:”Ibinyamakuru byinshi byo muri Amerika n’Uburayi bimaze iminsi bikwirakwiza amakuru atariyo yo ku rugamba Uburusiya bumaze iminsi burwana na Ukraine, ibyo sibyo na gato, muri kuyobya isi ku bushake”
Umujyanama wa Perezida Joe Biden mu by’umutekano Bwana Jake Sullivan yari yihanangirije igihugu cy’Ubushinwa ko nicyibeshya kikagira inkunga iyo ariyo yose giha igihugu cya Russia kizafatirwa ibihano bikomeye bizakigiraho ingaruka nyinshi.
Jake yabwiye Ubushinwa ko nibwibeshya bugaha inkunga Uburusiya buzabyicuza igihe kirekire.
Kugeza ubu igihugu cy’Uburusiya gikomeje kumisha ibisasu bikomeye kandi biremereye mu gihugu cya Ukraine ndetse bikaba bivugwa ko uduce twinshi twa Ukraine tutari bwibasirwe n’ingabo za Russia kuri ubu natwo twatewe bikomeye.
Ibiganiro nabyo bihuza ibihugu byombi Russia na Ukraine ku buryo bw’ikoranabuhanga biravugwa ko bitagize icyo bitanga kuko impande zombi zakomeje kwinangira.
Comments are closed.