Ubushyuhe bukabije bwibasiye ibihugu byinshi ku isi

335

Muri iki gihe ibice byinshi by’isi byibasiwe n’ubushyuhe buri hejuru y’ubusanzwe, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bakavuga ko ibi ahanini biterwa n’ubushyuhe bukabije bw’umubumbe w’isi buterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Mu gihe hari uduce tumwe na tumwe duhura n’ubukonje bukabije, uturere twinshi cyane hirya no hino ku isi turimo kwibasirwa n’ubushyuhe bwinshi bufatwa nk’ubudasanzwe. Nk’uko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Chris Fawkes wo mu ishami ry’iteganyabihe, ubu bushyuhe bukabije cyane “ni ikimenyetso cy’imihindagurikire y’ikirere”.

Ubushyuhe bukabije bushobora kwica abantu 30.000 bahitanywe n’ubushyuhe budasanzwe bwibasiye Uburayi muri 2003 ariko ubushyuhe nk’ubwo mu gihe kirekire bushobora kandi kwongerera ibyago byo gukongeza imiriro y’agasozi yanatangiye kuboneka mu bice bimwe na bimwe bya leta ya California muri Amerika.

Ibice byinshi by’isi birimo Amerika ya ruguru, amajyepfo n’uburasirazuba bwa Aziya ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Uburayi birimo guhura n’ubushyuhe bukabije.

Amerika ya ruguru

Ubushyuhe bukabije butuma bihisha munsi y’ibiti

Umunyamerika umwe kuri batanu – ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 70 – barimo kuburirwa ku bijyanye n’ubushyuhe bukabije kubera umwuka ushyushye umaze kuba mwinshi cyane mu kirere cy’aho bari.

Abantu kandi baranaburiwe mu ntara enye za Canada – New Brunswick, Nova Scotia, Ontario na Quebec.

Abashinzwe iteganyabihe muri Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko ibipimo by’ubushyuhe bishobora kurenga 38C (100F) mu gice cya kabiri cy’iki cyumweru.

Mu gihe igice kinini cy’umugabane wa Amerika ya ruguru gihanganye n’ubushyuhe budasanzwe, Mexique n’amajyepfo ya Texas byibasiwe n’imiyaga ikomeye ya serwakira.

Abantu batatu bapfiriye ku nkombe y’inyanja ikora kuri Mexique mu gihe ikigo cy’igihugu gikurikiranira hafi imiyaga ya serwakira muri Amerika cyaburiye abantu ko imyuzure n’inkangu bishobora guhitana abantu mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mexique no mu majyepfo ya Texas.

Ubuhindi

Inka
Insiguro y’isanamu,Inka barimo gusukaho amazi kubera gushyuhirana mu ruzuba rukabije i New Delhi

Mu majyaruguru y’Ubuhinde hagiye kumara icyumweru cyose hari ubushyuhe bukabije buri ku gipimo cya 44-45C (113F).

Ubu bushyuhe bukabije bumaze igihe bwatumye hakoreshwa umuriro w’amashanyarazi mwinshi cyane kubera ko byabaye ngombwa ko Abahinde bakoresha cyane imashini zikonjesha inzu maze bituma haba ibura ry’umuriro rya hato na hato ku wa mbere i Delhi. Byagize kandi ingaruka mbi ku iboneka ry’amazi meza muri uwo mujyi.

Abantu babarirwa muri mirongo bapfuye bazize ubushyuhe bukabije kuva impeshyi y’Ubuhinde yatangira mu kwezi kwa gatatu ku buryo hapfuye 50 mu gihe cy’iminsi itatu mu ntangiriro z’uku kwezi muri leta za Uttar Pradesh na Odisha.

Impeshyi yo mu Buhinde ubusanzwe irangwa n’ubushyuhe bwinshi ariko uyu mwaka bwo byabaye akarusho kubera uruzuba rukabije cyane rwabonetse kenshi.

Arabia Saoudite

Mecca muri Arabia Saudite
Insiguro y’isanamu,Arabia Saoudite yagiriye inama abaje mu rugendo rw’idini i Mecca

Ubushyuhe bukabije muri Arabiya Saoudite biravugwa ko bwahitanye abasilamu benshi baje mu rugendo rw’idini i Mecca.

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP – ariko BBC itari yemeza – avuga ko abantu barenga igihumbi bahitanywe n’ubushyuhe bukabije igihe bari mu rugendo rw’idini ngarukamwaka i Mecca.

Nubwo hari abantu baguye i Mecca bari mu rugendo rw’idini rwa Hajj mu gihe cyashize kubera gukandagirana ndetse n’inkongi z’umuriro, ikigo k’igihugu gishinzwe iteganyabihe muri Arabia Saoudite cyatangaje ibipimo by’ubushyuye bya 52C mu ntangiriro za kino cyumweru ku musigiti mukuru w’i Mecca, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Abayobozi ba Arabia Saoudite barimo gukwirakwiza amazi mu bantu baje mu rugendo rw’idini kandi bakagira inama abantu yo kudasohoka igihe izuba rikaze cyane hagati y’amasaha ya sa yine na sa kumi z’amanywa.

Ubugereki

Umuriro w'agasozi mu Bugereki
Insiguro y’isanamu,Abatabazi bazimya imiriro bamaze igihe bahanganye n’imiriro y’agasozi ku kirwa cya Lesvos

Ubugereki bwatangaje ko hapfuye abantu benshi mu gihe ubushyuhe bukabije bwatangiraga kwibasira icyo gihugu.

Ba mukerarugendo benshi barapfuye kuva ubushyuhe bukabije bwatangira – bakaba barimo na Michael Mosley wari umunyamakuru uzwi cyane kuri televiziyo na radio mu Bwongereza.

Abategetsi b’Ubugereki bafashe icyemezo cyo gufunga Acropolis mu mujyi wa Athens mu minsi ishize mu gihe amashuri nayo yafunze. Abatabazi bazimya imiriro kandi bamaze igihe bahanganye n’imiriro ya gasozi ku kirwa cya Lesvos.

Nubwo Ubugereki busanzwe bumenyereye ubushyuhe bwinshi mu mpeshyi, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko umuyaga uturuka muri Afurika y’Amajyaruguru urimo gutuma ubushyuhe buzamuka kurushaho.

Comments are closed.