Dore Ubwiza budasanzwe bwa Kamikazi ROXANNE Umunye nyanza uhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga 2022

13,322
Kwibuka30

Mu gihe igikorwa cyo gutangira gutora nyampinga w’u Rwanda, umukobwa uhiga abandi mu bwiza no mu bumenyi kimaze gutangira, twabahitiyemo amwe mu mashusho y’umwe mu bakobwa bahabwa amahirwe yo kwegukana rino rushanwa witwa Roxanne.

Ahagana saa sita z’ijoro nibwo igokorwa cyo gutora mu guha amajwi Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2022 cyatangizwaga ku mugaragaro aho abakunzi b’iri rushanwa ngarukamwaka bagomba guhundagaza amajwi yabo ku bakobwa barenze amajonjora bakoresheje uburyo bwa terefoni ndetse n’ubundi buryo bwa internet bukora winjiye kuri site ya igihe.com maze ukareba uwo wifuza gutora ukamuha ijwi ryawe, ukaba umuhesheje amahire yo kujya mu mwiherero.

Mu bigaragara kino gikorwa cyari gitegerejwe na benshi kuko byagenze saa cyenda z’ijoro amajwi y’abatoye yari amaze kurenga ibihumbi icumi.

Kugeza ubu abakobwa bagera kuri 70 bahagarariye intara enye n’umujyi wa KIGALI nibo bazatoranywamo abazajya mu mwiherero ku cyumweru taliki ya 27 Gashyantare 2022.

Muri aba bakobwa bose uko bangana, buri wese afite amahirwe yo kuba nyampinga w’u Rwanda akaba yakwegukana ikamba riherekejwe na biriya bihembo by’akataraboneka, ariko nk’uko mu Kinyarwanda babivuga “No mu bihangange harimo inkwakuzi”, hari umwe rero uhabwa amahirwe na benshi bakabishingira ku buranga bwe bamwe bavuga ko budasanzwe, ndetse n’uburyo yitwaye ubwo yari ari imbere y’akanama nkemurampaka ahatwa ibibazo, uyu ni umwana w’umukobwa uvuga ko akomoka i Nyanza ku gicumbi cy’umuco, akaba yaranabigaragaje koko ubwo yivugaga mu bisekuru bye birenga bitanu ikintu kitamenyerewe mu rubyiruko rw’ubu ngubu, uyu mukobwa ni uwitwa KAMIKAZI QUEEN ROXANNE.

KAMIKAZI Queen Roxanne w’imyaka 20 y’amavuko ni umwe mu bahagarariye intara y’Amajyepfo, ubwo yabazwaga yahisemo gusubiza mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bitavuze ko n’izindi ndimi atazivuga neza nk’uko bamwe mu bamuzi babihamya, uwitwa KELLY uhamya ko biganye i Nyanza ahazwi nka MATER DEI yagize ati:”Queen twariganye, afite ubushobozi bwo kwivuga mu cyongereza cyiza kuko agishoboye, wenda sinamenya impamvu yahisemo Ikinyarwanda, gusa English arayizi kandi neza”

Tweets with replies by IGIHE (@IGIHE) / Twitter

Kamikazi Roxanne Queen wahisemo kwisobanura mu Kinyarwanda atari uko ayobewe izindi ndimi mvamahanga.

Hari abasanga kuba yarakoresheje Ikinyarwanda ari iturufu yarisha.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iryo rushanwa, barasanga kuba Kamikazi Queen Roxanne yarakoresheje Ikinyarwanda cyiza kandi kitarimo kuvangavangamo izindi ndimi ari imwe mu maturufu yamufasha kurira ku mbehe y’iri rushanwa, uwitwa GAKUBA umwe mu bantu bari mu nteko y’ururimi yagize ati:”Mwibuke ko uriya mwana yavuze ko akomoka i Nyanza ku gicumbi cy’umuco, ahubwo byari kuba bibi cyane iyo avuga ko ari Umunye Nyanza maze agakoresha izindi ndimi nubwo bwose yaba azizi, njye nbibona nk’iturufu ishimangira aho akomoka, uzongere urebe video ze, ntiyigeze avangamo rwose, byamuhesha amahirwe”

Uwitwa MUKAMUNANA wivugira ko afite imyaka 87 ukomoka mu Karere ka Nyanza ariko akaba akaba abarizwa mu mujyi wa Kigali, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo Roxanne yaserutse, yagize ati:”Mu by’ukuri uriya mwana sinari muzi, ariko nkimara kumva uburyo yibwiye bariya bo mu kanama nkemurampaka, narabyishimiye, wumvise ukuntu avuga Ikinyarwanda cyiza di! urubyiruko rukwiye kugaruka ku muco, rukamenya n’ibisekuruza byabo bityo bakamenya n’aho bakomoka”

Roxanne Kamikazi Queen ukomeje guhabwa amahirwe yo kujya mu mwiherero yewe bamwe bakanemeza y’uko ari ku isonga ry’abashobora kwegukana rino rushanwa, kugeza ubu uburanga bwe n’ubwenge yifitemo buramwemerera kwegukana rino rushanwa kuko yabonye amanota 64 yose, yaba abaye umwe muri banyampinga babonye amanota meza mu ishuri.

Kwibuka30

Kamikazi Queen Roxanne ni mwene Ndibwami Jean Marie, umugabo wari uzwi cyane mu Karere ka Nyanza kuko yahoze ayobora ikigo cy’itumanaho Rwandatel muri ako Karere, na Kandera Rosette uzwi nka Bebe nawe uzwi cyane mu Karere ka Nyanza.

KAMIKAZI Queen Roxanne yize Mu kigo cya Mater Dei i Nyanza, akaba yarize imibare, ubugenge n’ikoranabuhanga, ibintu bizwi nka MPC, ndetse bamwe mu barimu bamwigisha bagahamya ko yari umuhanga. Umwe mu bayobozi be ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Ntekereza ko mu bintu by’ingenzi bitatu bashobora kugenderaho byose Queen yaba abyujije, Queen ni umunyaburanga bwiza bihebuje, agira ikinyabupfura, mu gihe cyose namuyoboye sinigeze mpabwa raporo y’imyitwarire ye mibi na rimwe, ikindi kandi ni umuhanga, ariya manota yabonye si ikintu cyoroshye muri MPC, ni uko ntari mu babashyiraho, ariko mwifurije kwegukana rino rushanwa kuko abikwiye”

Ni gute watora ugaha amajwi KAMIKAZI Queen Roxanne?

KAMIKAZI Queen Roxanne afite numero 24, kumutora ukoresheje terefoni, ni ugukanda *544*1*24# ukamutora inshuro zose ushaka, ni igikorwa cyaraye gitangiye saa sita zijoro, ushatse ukaba wanamutora ukoresheje urubuga rwa igihe.com.

Nawe uri mu mahanga wemerewe gutora Roxanne Kamikazi.

Igikorwa cyo gutora kirafunguye kuri buri wese, yewe n’uri mu mahanga ashobora gutora anyuze ku igihe.com, cyangwa kuri site ya miss Rwanda, ariko biramutse byanze, ukaba ufite umwe mu nshuti zawe ziri mu Rwanda wamwohereza amafranga akayashyira kuri terefoni maze akamugutorera kuko umuntu yemerewe gutora inshuro zirenze imwe.

Dore uburanga bwa Roxanne uhabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa:

Comments are closed.