Ubwoba ni bwose Zidane yavuzeko afitiye ubwoba ku ikipe ya Liverpool

6,112
Kwibuka30

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko atazoroherwa n’ikipe ya Liverpool yatomboye muri ¼ cya UEFA Champions League kubera ko kuyitsinda bisaba gukoresha imbaraga z’umubiri.

Nyuma gato y’aho Real Madrid imenyeye ko izahura na Liverpool muri ¼ cya Champions League,Zinedine Zidane uyitoza yavuze ko yibuka cyane akazi gakomeye yamuhaye ku mukino wa nyuma wa Champions League yayitsinzemo ibitego 3-1 I Kiev.

Zidane yagize ati “Tuzi ukuntu iki cyiciro kigora.Uzaba ari umukino usaba byinshi ariko by’umwihariko imbaraga z’umubiri.”

Kwibuka30

Abajijwe ku hazaza he muri Real Madrid,Zidane yasubije abanyamakuru ko nta kintu na kimwe apanga.

Ati “Njye ndeba umunsi ku munsi.Nta kintu ndi gupanga.Ushobora gusinya imyaka 10 ariko ukagenda iminsi mike nyuma y’aho n’ibindi.”

Ku kijyanye n’uko benshi bakomeje kuvuga ko ikipe ye igizwe n’abakinnyi bashaje,Zidane yagize ati “Icyo ndeba n’ubushake bwabo,icyizere cyabo cyo kuba aba mbere ndetse n’inyota yo gutsinda.Nishimira imyitozo nkorana nabo buri gihe ndetse n’imikoranire myiza dufitanye.”

Zidane yavuze ko ikipe ye yifuza ko Eden Hazard usigaye ahora mu mvune yifuza ko avurwa agakira neza ariko ahakana ko azabagwa.Yemeje ko bari kumufasha cyane ngo akire vuba atabazwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.