UCL: Real Madrid na Bayern Munich zahabwaga amahirwe ntizahiriwe n’urugendo

174

Amakipe abiri y’ibihangange ku mugabane wa Burayi yahabwaga amahirwe yaraye atungurwa akubitirwa ahareba inzega.

Ku mugoroba wo kuri uyu gatatu imikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE yakomeje, imwe mu mikino yari itegerejwe n’abatari bake mu bakunzi ba ruhago, ni umukino wari guhuza ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, iyi kipe y’ibigwi yagombaga kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa gusura ikipe ya Lille.

Ikipe ya Real Madrid niyo yahabwaga amahirwe n’abatari bake mu bakurikiranira hafi ibijyanye na ruhago, bakabishingira ku bunararibonye iyi kipe ifite mu marushanwa nk’aya ngaya, ariko siko byagenze kuko ikipe ya Lille yaje gutungura icyo kigugu ku mugabane wa buurayi iyitsinda igitego kimwe cyagiye mu minota y’inyongera y’igice cya mbere gitsindwa na Jonathan David kuri penariti yashyizemo neza maze ahindukiza umuzamu wa Real Madrid.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Real Madrid yakomeje kwiharira umukino ndetse ibona n’amahirwe menshi yo gutsinda igitego ariko ba myugariro b’ikipe ya Lille bakomeza kuyibera ibamba.

Gutsindwa kwa Real Madrid byakuyeho agahigo ino kipe yari imaze kubaka, agahigo ko kumara imikino igera kuri 14 idatsindwa muri aya marushanwa ya UEFA Champions League.

Ikipe ya Bayern Munich nayo yagiye gutsindirwa mu Bwongereza itsindwa n’ikipe ya Aston Villa. Ni umukino wari umeze nk’aho amakipe yanganyayaga imbaraga, ariko ntibyakomeje kugenda neza ku ikipe ya Bayern Munich kuko ku munota wa 79 Aston Villa yaje gufungura amazamu ku gitego cya Jhon Durán.

Indi mikino yabaye Dinamo Zagreb yanganyije na AS Monaco ibitego 2-2, Liverpool itsinda Bologna ibitego 2-0 harimo igitego cya Mohamed Salah cyatumye aba Umunyafurika wa mbere ugejeje ibitego 45 muri UEFA Champions League, RB Leipzig itsindwa na Juventus y’abakinnyi 10 ibitego 3-2 mu gihe Sturm Graz yatsinzwe na Club Brugge igitego 1-0.

Girona yatsinzwe na Feyenoord ibitego 3-2, Shakhtar Donetsk inyagirwa na Atalanta 3-0 naho Benfica yihererana Atlético Madrid iyitsinda ibitego 4-0.

Umunsi wa Gatatu w’iri rushanwa uzakinwa tariki ya 22 n’iya 23 Ukwakira mu gihe uwa kane uteganyijwe tariki ya 5 n’iya 6 Ugushyingo 2024.

Comments are closed.