Uganda: Abantu 9 baraye baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Mbarara

3,854

Abantu icyenda harimo abana babiri mu mpanuka ikomeye y’ikamyo yagonganye n’indi modoka i Mbarara.

Iyi mpanuka yabaye saa kumi za nimugoroba zo kuri uyu wa Gatanu mu gace ka Kyoko, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Alphard yagonganaga n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yaturukaga i Mbarara.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, ASP Faridah Nampiima yatangaje ko iyi mpanuka yakomerekeje n’abandi bantu babiri yatewe n’uburangare bw’abashoferi.

Ati “Imodoka ebyiri zagonganye. Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Alphard yirukaga cyane, kandi yagenderaga ku ruhande rw’iburyo aho kuba ibumoso. Uwo mushoferi yagonze ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli, yica abantu icyenda bari aho.”

Yavuze ko iyi mpanuka yahitanye abantu barindwi bakuru n’abana babiri, ndetse umushoferi w’ikamyo yagonzwe n’umwunganizi we bakomeretse bajyanwa ku bitaro byo muri ako gace.

Aka gace mu mpera za 2022 kabereyemo indi mpanuka nk’iyi ihitana abantu 10.

Umuvugizi wa Polisi ya Masaka, Richard Komaketch yagize ati:“Aha hantu hamaze kuba aho kwitondera kuko habereye impanuka nyinshi ndetse twabitanze muri raporo nyinshi. Harahanamye cyane kandi hari ikoni rya metero nka 300 werekeza mu gishanga. Abantu rero bashaka kwihuta iyo bageze muri aka gace.

Raporo y’ibyaha byabaye mu mwaka wa 2022 muri Uganda igaragaza ko impanuka zari 20.394 mu gihe muri 2021 zari 17.443.

Polisi ivuga ko abantu 22 bagwa mu mpanuka 100, naho 61% by’impanuka zose zikaba ziterwa n’uburangare bw’abashoferi.

Comments are closed.