Uganda: Gen. Muhoozi yasabye Bobi Wine kwishyikiriza ubuyobozi bitaba ibyo bakamwishakira

174

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko ubwe afite ipfunwe ko bishe abantu “bacyeya cyane” (22) mu cyumweru kimwe, yizeza ko bazica kurushaho, kandi yifuza ko uwa 23 bazica ari Bobi Wine.

Mu butumwa bwinshi yashyize ku rubuga X, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko ikintu cya mbere azakorera Bobi Wine nibamufata ari ukumuca ubugabo.

Robert Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine ni we wari mucyeba ukomeye wa Museveni mu matora yo mu cyumweru gishize, yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 24% inyuma ya Perezida Museveni wagize 71%.

Kuva mu ijoro ryo ku wa gatanu, mbere yo gutangaza ibyavuye mu matora ku wa gatandatu, Bobi Wine ntaraboneka mu ruhame kandi ntibizwi neza ahantu aherereye. Gusa yatangaje ko yacitse abasirikare bari boherejwe ku rugo rwe mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa.

Gufungira Bobi Wine mu rugo rwe byakozwe no mu bihe nk’ibyo by’amatora ya 2021, igisirikare cyafungiye iwe mu kumubuza kugera hagati mu mujyi wa Kampala aho afite abamushyigikiye benshi, mu gihe leta iba ifite impungenge ko ashobora gutangiza imyigaragambyo ikomeye.

Mu butumwa bwe, Muhoozi yanditse ko ahaye Bobi amasaha 48 yo “kwishyikiriza polisi”, ko natabikora “tuzamufata nk’uwigometse”, nk’uko byatanditse.

Mu kumusubiza kuri urwo rubuga, Bobi Wine yagize ati: “Wategetse igitero ku rugo rwanjye kungirira nabi. Nagutsinze muri uwo mukino wawe ndabacika. Mu kwivana mu kimwaro wavuze ko nta muntu urimo kunshaka,” none ko ubu arimo kumutegeka kwishyikiriza igipolisi.

Bobi yongeyeho ko azongera kuboneka igihe azashakira maze “wowe na so munkoze icyo mushaka”. Yongeraho ko Muhoozi na se ntaho bazacikira ingaruka “z’ubwicanyi ku baturage ba Uganda”.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru ku wa mbere, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zo muri Kenya zivuze ko abantu barenga 50 bishwe mu matora yo muri Uganda. Izo mpirimbanyi nta bimenyetso zerekanye zihamya imibare batangaje.

Izi mpirimbanyi zivuga ko abandi bantu amagana bo mu ishyaka NUP rya Bobi Wine bafunzwe, abandi benshi baburiwe irengero.

Muhoozi ubutumwa bwe bwasaga n’ubuninura imibare yatangajwe y’abantu bishwe mu matora ya Uganda.

Yavuze ko bazica abantu bose yise “Foot Soldiers” bo mu ishyaka NUP rya Bobi Wine “kugeza Mzee [Museveni] avuze ibindi” [abahagaritse].

Muhoozi wisanisha na Yesu Kristu ubundi akiyita ‘umuhanuzi w’Imana yavuze ko “Ubu ishyaka NUP rizakurwaho rikazima” muri Uganda.

Ubutumwa bwe bwateye icyo n’iki aho benshi babugarutseho, abamushyigikira hamwe n’abamwamagana bavuga ko ibyo avuga bitarimo kwigengesera na gato.

Si ubwa mbere Muhoozi atangaje ubutumwa butavugwaho rumwe ku rubuga X. Si ubwa mbere kandi asezeranyije kugirira nabi no kwica Bobi Wine.

Comments are closed.