Uganda: Kubonana na Perezida Museveni bitangirwa akayabo.


Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko abakozi bo mu biro bye bamunzwe na ruswa, bigera n’aho basaba abaturage amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’Amashilingi kugira ngo babahuze na we.
Museveni yasobanuye ko uwishyuraga aya mafaranga yabwiraga umukozi wo mu biro bye ati “Ukore ibishoboka Perezida abone iyi baruwa.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Ni ukuri, ubwo nayibonaga, natangaga igisubizo. Uwazanaga ibaruwa yarishyurwaga. Byabereye hano ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Twarabafunze.”
Byagaragaye ko bitewe n’imikorere mibi y’abo mu biro bye, abaturage bigiriye inama yo kujya bifashisha Marcella Karekye ukorera mu biro by’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo bamugezeho ubutumwa bwabo, na we akabushyikiriza umukobwa wa Perezida, Natasha Karugire.
Museveni yabisobanuye ati “Bamubona mu itangazamakuru, bakavuga bati ‘Uyu ashobora kuba azi Museveni’. Ntabwo Karekye angeraho byoroshye nubwo akorera hano. Abigenza ate? Ajya kureba Natasha. Natasha yahindutse Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi kubera ko imikorere yarapfuye, abantu baramunzwe.”
Nk’uko uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje abisobanura, imikorere mibi ntiyagize ingaruka ku baturage basanzwe gusa, kuko n’abashoramari bakomeye mu gihugu bagiye basabwa ruswa kugira ngo bamugereho.
Mu 2024, hari abakozi bo mu biro bya Perezida bafunzwe bakekwaho ibyaha birimo ruswa. Barimo Lt. Vicky Munaaba wakoranaga n’umujyanama wa Museveni mu bikorwa bya gisirikare, Rose Nakunga wari umunyamabanga bwite, Cpl Moses Kebba na Michael Christopher Ayeranga.
Comments are closed.