Uganda: Muhoozi Kainerugaba yahamagajwe n’urukiko ngo yisobanure

6,825
Uganda's “first son”, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba has not retired - Army |  Africanews

Urukiko rwahamagaje umuhungu wa Perezida Museveni ngo atange ibisobanuro ku birego bitandukanye.

Urukiko rwubahiriza itegekonshinga mu gihugu cya Uganda rwahamagaje umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri icyo gihugu Gen. Muhoozi Kainerugaba ngo asubize ibibazo bitandukanye yagiye aregwa n’imwe mu miryango idaharanira inyungu aho ashinjwa kugaragaza urukundo no kugira inyota byo kuyobora igihugu mu gihe akiri mu kazi ka gisirikare abinyujije mu iturufu yo guhora yigaragaza muri rubanda buri gihe.

Uno musirikare wo ku rwego rwo hejuru ahamagajwe n’inkiko nyuma y’aho umunyamategeko n’impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu Bwana GAWAYA Tegulle atanze ikirego cye avuga ko rubanda rubangamiwe n’ibikorwa by’uyu mu General amaze iminsi akora kubwe abona ko biri kuganisha ku gikorwa kimusunikira mu kwiyamamaza cyangwa se amayeri yo gushaka kwikundisha kuri rubanda kugira ngo abe ariwe uzasimbura se mu gihe azaba atagishoboye kuyobora.

Gawaya arasanga umusirikare wo ku rwego rwo hejuru nkawe atakagombye kwirirwa muri ibyo bikorwa kandi akiri mu mirimo ya gisirikare.

A slain beauty, tears of a broken General and pigs we fear to talk about |  Monitor

Gawaya ntiyumva ukuntu umu general yakwirirwa ku mbuga nkoranyambaga nk’aho adafite ibindi yakora.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kiravuga ko General Kainerugaba Muhoozi afite iminsi 10 gusa yo kuba yitabye urukiko no gutanga ibisobanuro kuri ibyo birego bya rubanda.

Ubundi itegekonshinga rya Uganda ntiryemerera umusirikare kujya mu bikorwa bya politiki keretse gusa iyo aramutse ari umusirikare agashingwa n’indi mirimo ya politiki mu buyobozi bw’igihugu, kubwa Gawaya rero we akavuga ko ari amayeri umuryango wa Museveni uri gushaka gukoresha ngo umuhungu we amenyerwe muri rubanda mu gushimangira isimbuzwa rya se hakajyaho Muhoozi.

Muhoozi Kainerugaba yagaragaye kenshi ku mbuga nkoranyambaga ahitisha ubutumwa bwinshi kandi butandukanye ariko butagiye buvugwaho rumwe n’abantu benshi ku buryo bamwe bashidikanyaga ko koko ariwe wabaga wanditse, ibintu byagarutsweho na Perezida Kagame Paul ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’uno mu General ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa se Museveni Yoweri Kaguta, mu mvugo irimo gutebya perezida Kagame yasabye General Kainerugaba ko yamuha akazi ko kujya agenzura twitter ye.

Comments are closed.