Uganda: Polisi yateye ibiro bya Boby Wine imutwara ya ngofero ya gisirikare akunze kwambara

7,063
World: Uganda presidential hopeful Bobi Wine says security forces raided  his office - PressFrom - US

Abashinzwe umutekano mu gihug cya Uganda bateye mu biro bya Boby Wine wiyemeje guhngana na Prezida Museveni bamutwara za camera ndetse n’ingofero ya gisirikare y’umutuku akunze kwambara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Ukwakira, abashinzwe umutekano mu mugi wa Kampala bateye ibiro by’ishyaka rya Boby Wine ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw Uganda, butwara ibintu bimwe na bimwe bijyanye n’ishyaka ndetse n’ingofero ya gisirikare isa n’umutuku Boby Wine akunze kwambara.

Umwe mu bajyanama ba WINE Boby, yabwiye BBC ko abashinzwe umutekano baje batateguje, ndetse ko nta n’impapuro zibemerera gusaka bari bafite, binjira mu biro maze batwara impapuro nyinshi zijyanye n’ishyaka, bongera batwara inkweto zimeze nk’iza gisirikare zambarwa na Boby Wine ndetse n’ingofero y’umutuku ajya akunda kwambara nayo ngo bakaba bayitwaye. Uwo mujyanama wa Boby Wine mu bya politiki yavuze ko hari n’izindi nyandiko ziriho imikono irenga miliyoni eshashatu y’abarwanashyaka ba Wine Boby nazo zatwaye n’abashinzwe umutekano.

Fred Enanga Archives - TowerPostNews

FRED Enanga, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, yemeje iby’aya makuru.

Fred Enanga usanzwe ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda yameye iby’aya makuru ariko avuga ko ari igikorwa cyamaze nk’amasha make, kandi ko kigamije kurwanya ikoreshwa ry’imyambaro ya gisirikare ku batabifitiye uburenganzira.

Yakomeje avuga ko kino gikorwa kizakomeza, kandi ko kizakorwa mu turere twose two muri icyo gihugu kugeza ubwo imyenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare bizava mungo z’abasivili.

Wine yavuze ko kuba yambuwe iyo mikono y’abamushyigikiye bizadindiza ibikorwa bye cyane ko ari kimwe mu bishyingirwaho ngo yemererwe kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora igihugu cya Uganda. Kugeza ubu Boby Wine niwe muntu ufite imbaraga mu bakandida bashobora kuziyamamariza guhangana na Prezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora ateganijwe mu mwaka utaha wa 2021.

Comments are closed.