Uganda: Umusifuzi yituye hasi ashiramo umwuka

496

Peter Kabugo wari umusifuzi wo ku ruhande (Lines Man) mu mukino wa SC Villa na UPDF, yitabye Imana nyuma yo kwitura hasi ari gusifura, bagerageza gutabara amagara ye apfira mu nzira ajyanwa kwa muganga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024, habaga umukino w’umunsi wa karindwi w’icyiciro cya mbere muri Uganda mu mupira w’amaguru, wahuzaga ikipe ya SC Villa na UPDF ku kibuga cya Wankulukuku i Kampala.

Ni umukino ikipe ya SC Villa yarimo ihana ikipe y’Igisirikare cya Uganda, kuko ku munota wa 70, yari imaze gutsinda ibitego 5-0.

Gusa ku munota wa 73 w’umukino, Peter Kabugo wari umusifuzi wo ku ruhande, yituye hasi mu buryo butunguranye.

Daily Express yatangaje ko ubwo abaganga b’amakipe yombi bihutiraga kuza kumuha ubutabazi bw’ibanze, babonye ko ikibazo gikomeye batumizaho Imbangukiragutabara (Ambulance), ngo imujyane kwa muganga.

Ngo ubwo bari mu nzira, uyu Peter Kabugo yaje kwitaba Imana.

Isuzuma ku murambo ryatangiye ngo hamenyekanye ikishe uyu musifuzi.

(Src: Umuseke)

Comments are closed.