Uganda yateye umugongo Amerika n’uburayi yemeza itegeko rinyonga abatinganyi

4,314
Kwibuka30

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje itegeko ribuza abantu gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina. Iri tegeko ryemejwe uyu munsi kuwa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023 riteganya ibihano biremereye birimo igihano cy’urupfu kirusha ibindi bihano uburemere.

Ubwo hatangazwaga umushinga w’iryo tegeko muri Werurwe 2023, Perezida Museveni yari yasabye ko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda koroshya ibihano biririmo, ariko n’ubwo hari ibyahinduwe, riracyateganya ibihano biremereye birimo n’igihano cy’urupfu.

Reuters dukesha iyi nkuru yavuze ko ubwo ryatorwaga bwa mbere mu kwezi kwa Werurwe 2023, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango, byararinenze.

Iryo tegeko riteganya igihano cy’urupfu ku cyaha ryita gukora imibonano ku bahuje ibitsina biherekejwe n’impamu ziremereza icyahe.

Kwibuka30

Igihe abakoranye imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina baranduye virusi itera Sida, igihe umwe cyangwa bombi bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, bizatuma bahanishwa kunyongwa. Abamamaza imibonano mpuzabitsina ikozwe n’abahuje ibitsina, igifungo cyabo cyemejwe ni imyaka 20.

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntibahwemye kuvuga ko iyi ngingo ishobora kuzavutsa uburenganzira abakorana imibonano bahuje igitsina ikanabangamira ubwisanzure bw’abaturage.

Iri tegeko rigomba gusubizwa kwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni igihe yarishyiraho umukono ni bwo rizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ariko Perezida Museveni ashobora guhitamo kutarisinya, agafata icyemezo cyo kurisubiza mu Nteko Ishinga Amategeko bwa kabiri kugira ngo rikorerwe ubugororangingo. 

(Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.