Uganda:Bobi Wine akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu banya Uganda yahawe izina Musinguzi

7,313

Umuyobozi mukuru akazaba anahagarariye ishyaka NUP mu matora y’umukuru w’igihugu ataha muri Uganda, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, kuri ubu muri Ankole bamaze kumuha izina rya ‘Musinguzi’ bivuga Utsinda (Victor).

Iri zina ry’akabyiniriro yarihawe ubwo ishyaka NUP ryatangazaga Manifesto yaryo ya 2021-2026 kuri Kakyeka Stadium, mu Mujyi wa Mbarara kuri uyu wa Gatandatu.

Visi Perezida wa NUP mu burengerazuba bwa Uganda, Jolly Mugisha, ari nawe wise ku mugaragaro Bobi Wine, Musinguzi, yamuhaye agatebe n’icumu nk’ikirango cy’ubuyobozi mu muco wa Ankole.

Chimpreports. dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko Bobi Wine n’umugore we, Barbra Itungo, uzwi cyane nka Babi, bagiye ku rubyiniro, Bobi ahabwa izina rya Musinguzi ku mugaragaro, izina nawe yakiranye ubwuzu. Mugisha yagize ati:

Nyakubahwa, mwana wacu uvutse, iyo umwana avutse muri Ankole, umwana ahabwa agatebe cyangwa uburiri bwo kuryamaho. Nk’abantu bo mu burengerazuba, turakwakiriye uyu munsi nka perezida wacu utaha muri 2021.

Bobi Wine yahawe izina rishya rya...

Kubw’ibyo turasaba Muzehe wacu kugufasha kwicara kuri iyi ntebe. Turanaguha icumu. Muri Ankole, icumu ni ikimenyetso cy’ubuyobozi. Tuguhaye iri cumu kugirango utuyobore, uturinde ikibi cyose. Kubw’iyo kuva uyu munsi gukomeza dufashe Robert Kyagulanyi Ssentamu nk’umuyobozi wacu mushya wa Uganda kandi tuguhaye izina rya Musinguzi.

N’ubwuzu bwinshi, Bobi Wine yakiriye iri zina rishya yahawe maze akoresheje ururimi rw’Ikinyankole agira ati: “Guhera uyu munsi, nitwa Musinguzi. Ndashaka kubizeza ko tuzatsinda.”

Image result for Robert Kyagulanyi Ssentamu
aya matora azaba ahanganye na Museveni iri kubutegetsi kuva 1986

Comments are closed.