Ukraine: Bwa mbere Uburusiya bwarashe ibisasu bihamya inyubako nkuru za leta i Kyiv


Imwe mu nyubako z’ibanze za Leta ya Ukraine yarashweho ibisasu n’ibitero bya ‘drones’ by’Uburusiya mu ijoro ryakeye mu murwa mukuru Kyiv.
Ni gake cyane ibisasu bya misile by’Uburusiya cyangwa za ‘drones’ zabwo zibasha kurasa agace ko hagati mu murwa mukuru Kyiv kubera uburyo hari ubwirinzi bwinshi bw’ibitero byo mu kirere.
Ahandi muri uyu murwa mukuru, ibitero bya ‘drones’ byashwanyaguje inzu z’abaturage harimo aho zishe umwana w’amezi abiri na nyina muri iki gitondo, mu gihe n’abandi bagishakishwa.
Uburusiya kandi bwagabye ibitero ahitwa Kryvyi Rih umujyi Perezida Volodymyr Zelensky avukamo, bushwanyaguza ibikorwa remezo binyuranye.
Ibi bitero bibaye mu gihe Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaburiye Uburengerazuba ku kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Ukraine nyuma y’uko impande zombi zaba zimaze kumvikana ku gahenge.

Comments are closed.